Israel yari yavuye muri uyu muhora mu kwezi gushize nka kimwe mu byari bikubiye mu masezerano yo guhagarika imirwano na Hamas bahanganye kuva mu Ukwakira 2023.
Byari bigamije gufasha abo mu gice cy’amajyepfo kugira ngo basubirane n’imiryango yabo mu Majyaruguru ya Gaza.
Imibare igaragaza ko Abanye-Palestine barenga 436 barimo abana 180 bamaze gupfa nyuma y’uko Israel yubuye ibitero kuri Gaza ku wa 18 Werurwe 2025.
Umwe mu bayobozi ba Hamas, Taher al-Nono, yavuze ko batigeze bava mu biganiro byo guhagarika imirwano kabone nubwo Israel yongeye kugaba ibitero kuri Gaza, icyakora avuga ko nta mpamvu yo gusinya amasezerano mashya mu gihe asanzwe agihari.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko ari bwo batangira, ndetse agaragaza ko ibiganiro byose biganisha ku guhagarika imirwano bizaba imirwano ikomeje.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza igaragaza ko Abanye-Palestine ibihumbi 49,5 bamaze kugwa mu ntambara ihanganishije Israel na Hamas ndetse imaze gukomeretsa abarenga ibihumbi 112,7.
Ni mu gihe abagera ku 1200 bishwe mu bitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 07 Ukwakira 2023 mu gihe yashimuse abarenga 200.
Umuhora wa Netzarim ungana na metero 500 wahindutse nk’izingiro ry’ingabo za Israel zihanganye n’abo mu mutwe wa Hamas. Kugeza ubu Gaza yongeye gusa n’aho icitsemo kabiri kuko uwo iki gikorwa cyasanze yatembereye mu gice kimwe aragumayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!