Urupfu rw’uwo muyobozi rwatangajwe kuri uyu wa Mbere ku itariki 4 Ugushyingo 2024, aho yaguye mu gitero cy’indege Israel yagabye muri ako gace.
Ikinyamakuru Times of Israel cyanditse ko Abu Ali yari ashinzwe gutegura no kurasa ibisasu bya rokete na misile ku ngabo za Israel, akanayobora ibikorwa by’iterabwoba bya Hezbollah muri Baraachit
Igisirikare cya Israel kandi cyatangaje ko batayo yacyo ya 91 ikomeje gusenya ibikorwaremezo bya Hezbollah bitandukanye biri mu Mjayepfo ya Liban.
Urupfu rwa Abu Ali Rida ruje rukurikira izindi mfu z’abayobozi batandukanye muri Hezboallah Israel ikomeje kugenda yica umwe ku wundi, harimo n’umuyobozi mukuru w’uwo mutwe Hassan Nasrallah yishe mu kwezi gushize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!