Ingabo za Israel zagabye ibi bitero kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, zisobanura ko zigamije gusenya ubushobozi bw’umutwe w’abarwanyi kabuhariwe wa Hezbollah, uzwi nka Radwan.
Minisiteri y’Ubuzima ya Liban yatangaje ko iki gitero cyaguyemo abantu 31 barimo abana batatu, Hezbollah isobanura ko abayobozi bayo babiri, Ibrahim Aqil wari ushinzwe ibikorwa bya Hezbollah akaba n’umuyobozi wa Radwan ndetse na Ahmed Wahbi ari bo bishwe.
Igisirikare cya Israel kizwi nka IDF kuri uyu wa 21 Nzeri 2024 cyasobanuye ko cyishe Aqil, Fuad Shukr, Wissam al-Tawil, Abu Hassan Samir wari ushinzwe imyitozo muri Radwan, Taleb Sami Abdullah wari umuyobozi w’umutwe wa Nasser na Mohammed Nasser wayoboraga umutwe wa Aziz.
IDF yatangiye kugaba ibitero muri Liban tariki ya 19 Nzeri, isobanura ko ari icyemezo cyashingiye ku makuru y’urwego rw’ubutasi yayimenyeshaga ko Hezbollah iteganya kugaba ibitero bya ‘roketi’ muri Israel.
Yagize iti “Bisabwe n’ubutasi bwa IDF, ingabo zirwanira mu kirere zagabye ibitero ku mbunda zigera kuri 30 za Hezbollah no ku bikorwaremezo by’aba baterabwoba birimo imizinga 150 bateganyaga kurashisha ku butaka bwa Israel. IDF yanarashe ububiko bw’intwaro bwa Hezbollah mu bice byinshi byo mu majyepfo ya Liban.”
Israel ikomeje kugaba ibitero muri Liban mu rwego rwo gukumira ibyo Hezbollah yateguje kuyigabaho, yihorera ku mitego yashyizwe mu byombi byaguzwe n’abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro, bigaturikana benshi. Minisiteri y’Ubuzima yo muri Liban yasobanuye ko byishe abantu 37.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!