00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yishe umuyobozi wa Hezbollah

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 September 2024 saa 01:37
Yasuwe :

Ingabo za Israel zatangaje ko zishe Hassan Nasrallah mu gitero simusiga cyagabwe mu Murwa Mukuru wa Liban, Beirut, aho yari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’umutwe wa Hezbollah, ndetse uyu mutwe nawo wamaze kwemeza iby’aya makuru.

Israel yari imaze igihe yica benshi mu bayobozi bakuru ba Hezbollah, barimo abakora mu ’unit’ yo kurasa ibisasu bya rocket, ubutasi n’abandi bakora mu nzego nkuru cyane cyane iza gisirikare.

Icyakora byatekerezwaga ko kwica Nasrallah bigoye cyane, bijyanye n’uburyo uyu mugabo w’imyaka 64 arindirwa umutekano mu buryo bufatika. Inyubako yiciwemo bikekwa ko ari yo yakoreshwaga nk’ibiro bikuru by’uyu mutwe, bikavugwa ko yari mu buvumo bunini buri munsi y’inyubako enye zose, mu gace gatuyemo abaturage benshi.

Bivugwa ko uyu mugabo yapfuye ari kumwe n’abandi bayobozi ba Hezbollah, ndetse umukobwa we, Zainab Nasrallah nawe ari mu baguye muri iki gitero simusiga. Iki gitero cyari gikomeye cyane ku buryo mu gace cyagabwemo ku buryo imodoka zari ziparitse mu birometero bitanu, zatanze intabaza, ndetse kinatera umutingito wamaze igihe gito.

Umuhungu w’uyu mugabo, Sayyed Hadi Nasrallah, nawe yari yarishwe mu 1997 na Israel, iki kikaba kimwe mu bintu yavuze ko byamubabaje cyane mu buzima bwe.

Icyemezo cyo kwica Nasrallah cyafashwe n’inama y’umutekano ya Israel ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma y’uko iyi nama yari yarahakanye iki cyemezo inshuro ebyiri zabanje. Yishwe nyuma y’uko Israel ibonye neza ko adateze kwemera ibiganiro.

Urugendo rwo kumuhitana rwatangiye ku itariki ya 8 Nzeri, ubwo abakomando kabuhariwe ba Israel bagabaga igitero simusiga mu Majyaruguru ya Syria, aho Hezbollah na Israel bari mu bikorwa byo gukora ibisasu bifite ubushobozi buhambaye.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, Israel yahise itangira gutegura iki gitero. Aha muri Syria hari laboratwari ikora intwaro, igenzurwa na Hezbollah ikorana n’abahanga baturuka muri Iran. Nyuma yo kwangiza iyo laboratwari, Israel yaje kugaba ibitero ku byombo by’abarwanyi bayo, abagera kuri 40 barapfa abandi barenga ibihumbi bitatu barakomereka bikomeye, harimo 1,500 babuze ingingo zabo.

Nyuma y’ibi, ubuyobozi bwa Hezbollah bwatangiye gukoresha inama mu buryo bwo guhura, aho gukoresha ikoranabuhanga. Ibi nibyo Israel yuririyeho, itangira gushaka uburyo yazatega abayobozi ba Hezbollah bahuriye ahantu hamwe.

Mu gihe igitero cyabaga, Israel yamenye amakuru ko Nasrallah yatumije inama y’abayobozi bakuru ba Hezbollah, biba ngombwa ko iki gitero gitegurwa. Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ajya i New York rwari rugamije kurangaza Nasrallah, bigakekwa ko ibi byatumye yumva nta kibazo gihari cyane, kuko kenshi ibyemezo bikomeye ari we wa nyuma ubifata, kandi akaba yari abizi ko kumwica ari icyemezo cyaba gikomeye.

Icyakora nyuma gato yo kuvuga ijambo rye mu Nteko Rusange ya Loni, Netanyahu yahise ajya mu cyumba yararagamo, afatiramo icyemezo cyo gutanga itegeko ryo kwica uyu mugabo.

Nasrallah yayoboye Hezbollah mu gihe cy’imyaka 32, aho yatangiye kuyibora akiri muto cyane, ku myaka 32. Yayifashije kuba umutwe ufite imbaraga, aho igisirikare cyawo gifite imbaraga kurusha icya Liban, ikanagira intwaro nyinshi kandi zigezweho kurusha icyo gihugu.

Bikekwa ko ashobora gusimburwa na mubyara we, Hashem Safieddine, usanzwe akora cyane mu bijyanye na politiki muri uyu mutwe, aho kuba ibya gisirikare.

Israel ikomeje ibitero simusiga biri kwibanda cyane ku gusenya ibikorwaremezo bya Hezbollah birimo ububiko bw’intwaro, abayobozi bakuru ndetse n’ibiro bya gisirikare.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, yanenze iki gitero yavuze ko cyaguyemo inzirakarengane, gusa yirinda kwemeza ko Nasrallah ari mu bakiguyemo. Hezbollah nayo ntabwo iremeza ko iki gitero cyahitanye umuyobozi wahinduye uwo mutwe ikirangirire, akawugira ikitabashwa mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umuhungu w'uyu mugabo, Sayyed Hadi Nasrallah, nawe yari yarishwe mu 1997 na Israel
Hassan Nasrallah yayoboraga Hezbollah mu gihe cy'imyaka 32
Umukobwa wa Hassan Nasrallah, Zainab Nasrallah, yaguye muri iki gitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .