00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yemeye gutanga agahenge muri Gaza kugira ngo abana bakingirwe imbasa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 August 2024 saa 03:41
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko Israel yemeye gutanga agahenge muri Gaza kugira ngo abana bakingirwe imbasa.

Ku Cyumweru abana bagera ku bihumbi 640 bazatangira gukingirwa imbasa muri Gaza.

Israel yemeye ko izatanga agahenge k’iminsi itatu kazajya gatangira buri munsi mu gitondo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa cyenda z’igicamunsi.

Ibi bitangajwe nyuma y’amakuru Loni yashyize hanze, y’uko hari umwana wakurijemo ubumuga kubera ko atabashije gukingirwa imbasa.

Doze z’inkingo miliyoni 1.26 zamaze kugera muri Gaza mu gihe izindi ibihumbi bine ziri mu nzira.

Abana basaga ibihumbi 640 bagiye gukingirwa imbasa muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .