Ikinyamakuru Kan 11 cyo muri Israel ni cyo cyari cyatangaje aya makuru kuri uyu wa 21 Kanama 2024, gisobanura ko iki cyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar na Misiri biri kugerageza guhuza Israel na Hamas, kugira ngo impande zombi zihererekanye imbohe zafashwe kuva mu Ukwakira 2023.
Hamas yatangaje ko itazemera ibyo Israel isaba mu gihe ingabo zayo zitava mu muhora wa Philadephia n’uwa Netzarim yegereye Misiri.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byasubije biti “Inkuru ya Kan 11 ivuga ko Minisitiri w’Intebe Netanyahu yemeye ko Israel izava mu muhora wa Philadelphia, ntabwo ari ukuri. Israel izakomeza iharanira kugera ku ntego zemejwe na guverinoma, zirimo gutuma Gaza itongera kuba ikibazo ku mutekano wayo.”
Israel ikomeje kugaba ibitero muri Gaza, isobanura ko igamije gusenya Hamas. Minisiteri y’Ubuzima muri iyi ntara, tariki ya 20 Kanama yatangaje ko kuva mu Ukwakira 2023 hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 40.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!