Netanyahu yavuze ko nibigera saa Yine z’igitondo abantu bose Hamas yafashe bugwate itarabarekura ingabo za Israel zizaba ziteguye kugaba ibitero kuri uyu mutwe.
BBC yanditse ko Netanyahu yategetse ingabo za Israel kwikusanyiriza imbere muri Gaza no hanze yaho mu rwego rwo kwitegura umutwe wa Hamas.
Byari biteganyijwe ko Hamas izarekura abanya-Israel batatu kuri uyu wa 15 Gashyantare 2025, ariko Minisitiri w’Intebe Netanyahu yavuze ko abantu bose bafashwe bugwate bagomba kurekurwa.
Hamas yo ivuga ko yiteguye gukomeza kubahiriza amasezerano y’agahenge, igashinja Leta ya Israel uruhare rwatumye irekurwa ry’abantu bayo ritinda.
Ibi abitangaje nyuma y’aho Hamas yari iherutse gutangaza ko yahagaritse ibyo kurekura abo yafashe bugwate, ishinja Israel ko yarenze ku masezerano y’ibyumweru bitatu yo guhagarika imirwano, ikanabangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Iki cyemezo cyo kutarekura imbohe cyanatumye Perezida Trump asaba Israel gusesa amazeserano yo guhagarika imirwano yari yasinye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!