00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yatsimbaraye ku kugumisha ingabo zayo muri Syria

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 13 March 2025 saa 01:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko ingabo zayo zigomba kwitegura kuguma mu majyepfo ya Syria, no kurinda umutekano muri ako gace ku buryo ibyahungabanya umutekano bihashira.

Katz yavuze ko ingabo za Israel zizaguma mu Majyepfo ya Syria mu gihe kirekire.

Yagize ati “Ingabo za Israel ziteguye kuguma muri Syria igihe kirekire. Tuzakomeza kurinda umutekano ku umusozi wa Hermon ndetse no kumenya neza ko nta ngabo zisigaye mu mujyepfo ya Syria, gukuramo intwaro zose ndetse n’ibyateza ibyago byose.”

Times of Israel yatangaje ko Igisirikare cya Israel gifite ibirindiro icyenda muri iki gihugu kuva mu Ukuboza 2024.

Ubwo ubutegetsi bwa Bashir bwahirikwaga, Ingabo za Israel zahise zinjira mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, zikomereza no ku butaka bwa Syria.

Israel yari isanzwe igenzura 70% by’ubutaka bwa Golan bwahoze ari ubwa Syria, iza kubutakaza mu ntambara yahuje impande zombi mu 1967.

Minisitiri w'Ingabo wa Israel, Israel Katz, yategetse ingabo z'igihugu kuguma muri Syria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .