00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yateguje igitero ku mutwe wa Hezbollah

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 August 2024 saa 11:59
Yasuwe :

Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko mu rwego rwo kwirwanaho no gukumira ibitero byose by’umwanzi ushobora kugaba ibitero ku basivili bayo, gishobora gutangiza ibitero kuri Liban, aho umutwe wa Hezbollah uri gucurira umugambi mubisha.

Byagarutsweho n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, RAdm Daniel Hagari. Yagaragaje ko umutwe wa Hezbollah ufite gahunda yo kugaba ibitero ku baturage b’abanya-Israel ariko icyo gihugu kidashobora gukomeze kubyihanganira.

Ati “Mu rwego rwo kwirwanaho, dukuraho n’ibyo bitero byose, IDF iri gutegura ibitero kuri Liban aho umutwe wa Hezbollah uri gutegurira ibitero byawo ku baturage ba Israel.”

Daniel Hagari yagaragaje ko ibyo bikurikira ibisasu bya roketi birenga 6700 byatewe n’Umutwe wa Hezbollah muri Israel guhera ku wa 8 Ukwakira umwaka ushize.

Yagaragaje ko bitewe n’ubukana Israel ibona umutwe wa Hezbollah ushaka gukoresha mu kugaba igitero, ubuyobozi bwa Israel busaba abaturage ba Liban batuye aho uwo mutwe ukorera kuba bahunga mu gukiza amagara yabo.

Ati “Ku baturage ba Liban, bitewe n’ubukana iki gitero Hezbollah ishaka kugaba gifite, turabasaba ko abari mu bice uyu mutwe ukoreramo mwava mu ngo zanyu ku mpamvu z’umutekano wanyu.”

Yashimangiye ko iki gihugu kitazigera cyihanganira na gato ibitero bya Hezbollah ku baturage bacyo.

Izi mpande zombi zimaze iminsi mu ntambara iteruye, aho buri ruhande rurasa ku rundi gusa bigakorwa mu buryo bworoheje ku buryo bidashobora gutera intambara yeruye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .