Tariki 3 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko Hamas nitarekura imbohe z’abanya-Israel yafashe bugwate ingaruka zikomeye zizagera muri Gaza.
Ati “Ndabwira Hamas. Nimutarekura imbohe muzabona ingaruka zikomeye mutigeze mutekereza.”
Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz na we yunzemo avuga ko Hamas nitarekura izi mbohe zisigaye Gaza izahinduka ukuzimu.
Ati “Amarembo ya Gaza azugarirwa, hafungurwe amarembo y’ikuzimu. Tuzasubukura intambara kandi bazahura n’ingabo zifite ingufu batigeze babona kugeza tugeze ku ntsinzi bidasubirwaho.”
France24 yanditse ko Netanyahu amaze iminsi yotswa igitutu n’abaturage ba Israel barimo n’abo mu miryango y’abashimuswe basaba ko abantu babo bagaruzwa ku neza no ku nabi.
Mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano y’agahenge umutwe wa Hamas warekuye imbohe z’abanya-Israel 25 nzima n’imibiri umunani y’abapfuye, mu gihe Israel na yo yarekuye imfungwa 1800 z’abanya-Palestine.
Mu mbohe 251 zatwawe nyuma y’igitero Hamas yagabwe muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, 58 ziracyari muri Gaza harimo 34 Israel yamaze kwemeza ko zapfuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!