Aba banyamakuru ni Talah Mahmoud Abdul Rahman Aruki, Alaa Abdul Aziz Muhammad Salama, Anas Jamal Mahmoud Al-Sharif, Hossan Basel Abdul Karim Shabat, Ismail Farid Muhammad Abu Omar na Ashraf Sami Ashour Saraj.
Iki gisirikare cyasobanuye ko aya makuru kiyashingira ku kuba iperereza ryarabonye aba banyamakuru ku rutonde rw’abatojwe n’iyi mitwe, ibyo ryabonye muri telefone zabo no kuba bari mu bahembwa na yo.
Kiti “Izi nyandiko ni ikimenyetso cy’uko abaterabwoba ba Hamas binjiye mu muyoboro w’itangazamakuru wa Al Jazeera y’Abanya-Qatar.”
Cyasobanuye ko aba banyamakuru bashinzwe gukwikwiza icengezamatwara ry’umutwe wa Hamas, cyane cyane mu majyaruguru y’intara ya Gaza, babinyujije muri iki kinyamakuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!