Israel yashyize yemera ko Banjamin Netanyahu yagiriye uruzinduko muri Arabie Saoudite

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yemeje ko uyu muyobozi aherutse kugirira uruzinduko muri Arabie Saoudite.

Israel na Arabie Saoudite bimaze igihe bidacana uwaka kubera ko icyo gihugu gishyigikiye Palestine ihora ihanganye na Israel.

Uru ruzinduko rwabaye ku cyumweru gishize, rwabanje kwamaganwa n’abo muri Arabie Saoudite bavuga ko nta rwabaye.

Ibinyamakuru byatangaje ko rwahuje Netanyahu n’umwami wimye ingoma wa Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, hamwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Mike Pompeo.

Yoav Gallant, Minisitiri ushinzwe umutekano muri Israel kuri uyu wa Mbere yemeje ko uruzinduko rwabayeho.

Aganira n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu yagize ati “Inama yo yabayeho kandi iba ku mugaragaro. Ni ibintu by’ingenzi.”

Minisitiri w’Intebe Netanyahu mu nama yamuhuje n’abo mu ishyaka rye Likud, yavuze ko amaze igihe yirinda kugira icyo avuga kuri icyo kibazo cya Arabie Saoudite, bityo ko nta byinshi yongera kuvugaho.

Muri iyi minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa Trump, igihugu cye cyashyize imbaraga mu guhuza Israel n’ibihugu bitacanaga uwaka nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Sudani.

Kuwa Gatandatu ushize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Arabie Saoudite yabwiye itangazamakuru ko icyo bifuza ari umubano mwiza na Israel ariko ikabanza kumvikana na Palestine.

Abarwanyi b’imitwe iharanira ubwigenge bwa Palestine yamaganye uwo muhuro w’abayobozi ba Israel na Arabie Saoudite, ivuga ko ari ubugambanyi bwa Arabie Saoudite kuganira n’umwanzi.

Netanyahu na Pompeo bajyanye muri Arabie Saoudite mu mpera z'icyumweru gishize (Photo: AFP)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .