00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yashinjwe kwica Abanye-Palestine barenga 200 mu gitero cyo kubohoza abafashwe bugwate na Hamas

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 June 2024 saa 07:54
Yasuwe :

Imibare ya Guverinoma ya Gaza igaragaza ko igitero Israel yagabye muri aka gace ikabohoza abaturage bane bari barafashwe bugwate na Hamas, cyaguyemo Abanye-Palestine 210, abandi 400 biganjemo abagore n’abana barakomereka.

Ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena mu 2024 nibwo Ingabo za Israel zirwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi zagabye igitero mu bice bitandukanye cyane cyane mu nkambi ya Nuseirat, zigamije kubohoza abaturage bafashwe na Hamas.

Iki gitero cyaje kurangira izi ngabo zibohoye abaturage bane ndetse bashyikirizwa imiryango yabo i Tel Aviv, ariko kigwamo umubare munini w’abasivile b’Abanye-Palestine.

Guverinoma ya Gaza ivuga ko kugeza ubu abishwe ari 210, mu gihe abandi barenga 400 bakomeretse.

Hamas yatangaje ko izindi mfungwa z’Abanya-Israel yari ifite nazo ziciwe muri iki gitero.

Israel yashinjwe kwica Abanye-Palestine barenga 200 mu gitero cyo kubohoza imfungwa enye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .