Intambara ya Israel na Iran yatangiye ku wa 13 Kamena 2025, Israel irasa ibisasu ku bikorwaremezo bya Iran ngo iyice intege mu mugambi yo gucura intwaro za nucléaire.
Intambara igeze ku munsi wa karindwi impande zombi zirasana ubutitsa, Israel ikavuga ko yarashe inganda nyinshi zikorerwamo iby’ibanze byageza ku bisasu bya nucléaire mu gihe Iran na yo ivuga ko yarashe inyubako ikoreramo ubutasi bw’igisirikare bwa Israel.
Igitero cyagabwe ku bitaro bya Soroka muri Be’er-Sheva n’ibyagagabwe i Tel Aviv na Ramat Gan ku wa 19 Kamena 2025, byatumye abayobozi bose ba Israel bavuga ko Iran iri gukora ibyaha by’intambara. Ibi bitaro ni byo binini mu gace biherereyemo.
Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, yavuze ko intambara barimo igomba kuzarangira Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yishwe.
Ati “Umugabo nka [Khamenei] wahoranye umugambi wo gusenya Israel anyuze mu ntumwa ze. Uyu mugabo ufite imigambi yo kudutera ntabwo agomba gukomeza kubaho. Iki kibazo cyo guhagarika uyu mugabo, kwica uyu mugabo ni kimwe mu bigize uru rugamba, ndetse ubu turumva uruhare rwe kurusha mbere, yavugaga ibyo gusenya Israel.”
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aherutse gutangaza ko ibitero biri kugabwa kuri Iran bizafasha abanya-Iran kugera ku nzira y’ubwigenge.
Nubwo Israel ivuga ko ibyo kwivugana Khamenei, Perezida wa Amerika, Donald Trump aherutse gutangaza ko bazi neza aho Khamenei yihishe ariko ibyo kumwica atari wo mugambi ugezweho ubu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!