Ibitero byagabwe kuri iki Cyumweru, nyuma y’uko inyeshyamba z’aba-Houthis zirashe kuri Israel.
Uyu mutwe watangaje ko ibitero bya Israel byishe abantu bane, abandi 29 bagakomereka.
Ni ku nshuro ya kabiri guhera muri Nyakanga uyu mwaka, inyeshyamba z’aba-Houthis zigabweho ibitero mu gisa nko kwihimura kuri Israel kuva yatangiza intambara muri Gaza ku mutwe wa Hamas.
Hamas, aba-Houthis na Hezbollah ni imitwe ifashwa na Iran, irwanya bikomeye igihugu cya Israel.
Kuwa Gatandatu inyeshyamba z’aba-Houthis zarashe muri Israel, ariko igisasu gupfubirizwa mu kirere ntabyo cyangije.
Uyu mutwe wavuze ko warashe ushaka guhamya ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion aho indege ya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yururukiye ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!