00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yarakajwe n’amagambo y’u Burusiya bwavuze ko Hitler yari afite amaraso y’Abayahudi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 May 2022 saa 04:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennett, yamaganye amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, wavuze ko Adolf Hitler yari afite amaraso y’Abayahudi.

Bennett yavuze ko amagambo ya Lavrov ari ikintu giteye isoni kidakwiye kubabarirwa, asaba ko ambasaderi w’u Burusiya muri Israel ajya gutanga ibisobanuro kandi agasaba n’imbabazi.

Lavrov yabivuze asobanura impamvu u Burusiya buvuga ko Ukraine ari iy’aba-Nazi nubwo Perezida wayo ari Umuyahudi.

Ati "Kuba ibintu ari uko bimeze ntibikuraho kuba hari aba-Nazi muri Ukraine. Nibaza ko na Hitler nawe yari afise amaraso y’Abayahudi". Yakomeje avuga ko bamwe mu babanje kwanga Abayahudi ari Abayahudi ubwabo.

U Budage bw’aba-Nazi bwishe miliyoni esheshatu z’Abayahudi muri Jenoside bakorewe mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Amagambo ya Lavrov yamaganwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennett wavuze ko ’ububeshyi nk’ubu bugamije gushyira ku bayahudi amahano ya mbere akomeye yabaye mu mateka y’Isi no gushaka ko ababikoze batabiryozwa.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Naftali Bennett yamaganye amagambo ya Lavrov

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .