Minisitiri Katz yasobanuye ko impamvu yo gufatira Guterres iki cyemezo yaturutse ku kuba atamaganye byeruye igitero cya misile umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran waraye ugabye muri Israel.
Izi ngabo zarashe misile zirenga 180 mu mujyi wa Jerusalem na Tel Aviv, zisobanura ko zahoreraga abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera muri Palestine na Hezbollah ukorera muri Liban, baherutse kwicwa.
Zasobanuye kandi ko zahoreraga Komanda wazo wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig Gen Abbas Nilforoshan wiciwe hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Hezbollah, Sayyed Hassan Nasrallah, biciwe muri Liban.
Minisitiri Katz yavuze ko mu gihe hafi ibihugu byose byamaganye igitero cya Iran kuri Israel, umuntu wese udashobora kubyamagana akomeje, atagomba gukandagira ku butaka bwabo.
Yagize ati “Umuntu udashobora kwamagana byeruye ibitero bya Iran kuri Israel, mu gihe hafi ibihugu byose byo ku Isi byabikoze, ntabwo akwiye gukandagiza ibirenge ku butaka bwa Israel. Israel izakomeza kurinda abaturage bayo, irinde agaciro kayo, Antonio Guterres yaba ahari cyangwa adahari.”
Guterres yanditse ubutumwa buziguye ku rubuga nkoranyambaga X nyuma y’iki gitero, agaragaza ko yamagana umwuka mubi ukomeje gututumba mu Burasirasuba bwo Hagati, asaba ko uhagarara.
Yagize ati “Namaganye amakimbirane yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati yaranzwe no gushotorana. Ibi bigomba guhagarara. Rwose dushaka ko imirwano ihagarara.”
Minisitiri Katz yashinje Guterres kwanga Israel no gushyigikira imitwe y’iterabwoba n’abasambanya abagore ku ngufu. Ntacyo Loni iravuga kuri iki cyemezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!