Amakuru avuga ko Israel yahinduye gahunda nyuma yo kugirwa inama na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma gato y’uko Iran irashe muri Israel, ubuyobozi bwa Israel bwavuze ko nta herezo riri mu buryo bazihoreramo, buvuga ko Igisirikare cyayo gishobora kurasa ku nganda za Iran zitunganya nucléaire, ibikorwaremezo birimo inganda zitunganya peteroli na gaz, ibikorwa bya gisirikare ndetse no ku bayobozi bakuru ba Iran.
Icyakora magingo aya, amakuru avuga ko Israel izarasa ku bikorwa bya gisirikare, ikirinda kurasa ku bikorwa byose bya gisivile. Ibi bije nyuma y’uko Iran itanze gasopo, ikavuga ko Israel niyongera kuyirasaho, nayo izongera ikayisubiza, ibyateye benshi impungenge bavuga ko ibi bishobora kuba intangiriro y’intambara yagutse, ishobora no kubyara Intambara ya Gatatu y’Isi.
Iran yagaragaje ko ishobora kurasa ku Ngabo zirenga ibihumbi 40 za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, bitaba ibyo ikarasa ku nganda n’ububiko bwa peteroli na gaz biri muri icyo gihe cy’Isi, bikaba byahita bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bwabyo ndetse no ku giciro cya peteroli ku rwego rw’Isi.
Ku rundi ruhande, Israel ikomeje intambara n’umutwe wa Hezbollah ukomeje kwihagararaho nyuma yo kwicwa kw’abayobozi bakuru bawo, amakuru akavuga ko mu ijoro ryo ku itariki ya 16, uyu mutwe wateze Ingabo za Israel, ukicamo abasirikare benshi.
Israel nayo yigambye kuvumbura ububiko bw’intwaro nyinshi za Hezbollah, mu ntambara ikomeje kwaguka uko iminsi ishira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!