00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yahakanye uruhare mu rupfu rwa Perezida wa Iran

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 May 2024 saa 01:05
Yasuwe :

Abayobozi bo muri Israel batangaje ko nta ruhare igihugu cyabo gifite mu mpanuka ya kajugujugu yishe Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah.

Iyi ndege yaguye mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar mu ntara ya East Azerbaijan kuri iki Cyumweru. Inkuru y’urupfu rwabo yemejwe n’ibinyamakuru byo muri Iran mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024.

Ni impanuka ibaye nyuma y’umwuka mubi wari hagati ya Iran na Israel, watumye ibi bihugu bigabanaho ibitero, bishinjanya kubangamirana mu rwego rw’umutekano.

Nyuma y’aho Israel igabye igitero ku biro by’uhagarariye inyungu za Iran muri Syria kikica abantu 13 barimo Brig Gen Mohammad Reza Zahedi wari mu bayobozi bakomeye w’umutwe wa Quds, Iran na yo yagabye muri Israel igitero cya ‘drones’ zirenga 300.

Nta kindi gitero Israel yagabye ku bikorwa bifite aho bihuriye na Iran, ariko hari impungenge ko ishobora kutabyihanganira. Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byayiteguje ko ‘nisubiza’, igomba kubaga, ikifasha’.

Ubwo indege yarimo Perezida Raisi yahanukaga, hari abatekereje ko Israel ishobora kuba ari yo yayirashe ariko abayobozi bo muri Israel babwiye itangazamakuru ko nta ruhare igihugu cyabo kibifitemo.

Nk’uko televiziyo Channel 3 yo muri Israel yabitangaje, aba bayobozi bagize bati “Ubutumwa Israel iri koherereza ibihugu byo ku Isi ni uko nta ruhare Tel Aviz ifite mu byabaye.”

Ibinyamakuru byo muri Iran birimo ibigenzurwa na Leta ni byo biri gutanga amakuru kuri iyi mpanuka. Ntacyo ubutegetsi bw’iki gihugu buratangaza ku mugaragaro.

Abayobozi bo muri Israel bahamya ko nta ruhare igihugu cyabo cyagize mu rupfu rwa Perezida Raisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .