00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yagabye ibitero simusiga byo gushwanyuza intwaro za Hezbollah

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2024 saa 08:51
Yasuwe :

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyarashe ibisasu mu Majyepfo ya Liban hagamijwe kuburizamo ibitero by’ibisasu na drone umutwe wa Hezbollah wari ukomeje kugaba muri iki gihugu.

Israel yavuze ko ibi bitero by’indege z’intambara zibarirwa mu ijana, byashwanyuje imbunda nini zirasa ‘rocket’ zibarirwa mu bihumbi. Ku ruhande rwa Hezbollah yo yavuze ko ibi bitero byaguyemo abarwanyi bayo batatu.

Ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 ni bwo Hezbollah yatangiye kurasa muri Israel. Bivugwa ko yarashe ibisasu bibarirwa muri 320 harimo n’ibitero bya drone.

Uyu mutwe uvuga ko ibi bisasu byaguye mu bigo bya gisirikare bitandukanye muri Israel ndetse bikica umusirikare wayo umwe. Iki gihugu cyo kivuga ko ibi bisasu byose cyabipfubije.

Hezbollah yavuze ko ibi bitero biri mu murongo wo kwihorera kuri Israel, yishe umwe mu bayobozi bayo bakuru.

Hezbollah ni umwe mu mitwe itarahwemye kugaragaza ko yifatanyije na Hamas kuva yatangira kugabwaho ibitero na Israel mu gace ka Gaza. Nibura buri munsi habaho kurasana hagati y’ingabo za Israel n’uyu mutwe ukorera muri Liban.

Kugeza ubu Israel yasabye abaturage bo muri Liban mu bice Hezbollah ikoreramo guhunga kuko isaha n’isaha iki gihugu gishobora gutangira kurasa kuri uyu mutwe byeruye nk’uko bimeze muri Gaza.

Israel yagabye ibitero simusiga byo gushwanyuza intwaro za Hezbollah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .