00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yagabye ibitero bikaze muri Gaza, bihitana abarenga 330

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 March 2025 saa 09:54
Yasuwe :

Ingabo za Israel zagabye ibitero simusiga muri Gaza bigamije guhashya abarwanyi b’umutwe wa Hamas banze kurekura imbohe zose z’Abanya-Israel wasigaranye, bihitana abarenga 330 barimo n’abayobozi.

Umutwe wa Hamas ufite imbohe z’Abanya-Israel zafashwe nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyasize abantu 1200 bishwe muri Israel abandi 251 bagatwarwa bunyago.

Muri Mutarama 2025 habayeho agahenge hagati ya Israel na Hamas, Israel irekura imfungwa z’Abanya-Palestine, mu gihe Hamas na yo yatangiye gutanga bake mu mbohe yafashe, nyamara Israel yakunze kuburira uyu mutwe ko nutarekura imbohe zose bazubura imirwano Gaza ikagirwa nk’ikuzimu.

BBC yanditse ko mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2025 indenge zirenga 20 z’intambara za Israel zagurukaga mu kirere cya Gaza n’imijyi ya Rafah na Khan Younis, zirasa ibisasu byinshi ahari abayobozi n’abarwanyi ba Hamas.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu rigaragaza ko ibitero byagabwe kubera ko Hamas yanze kurekura imbohe zose.

Ati “Ibi bibaye nyuma y’uko Hamas ikomeje kwanga kurekura imbohe zacu no kwanga ibyifuzo byose yagejejweho na Steve Witkoff, intumwa ya Perezida wa Amerika, hamwe n’abahuza. Kuva ubu Israel izakomeza kongera ingufu za gisirikare ikoresha mu kurwanya Hamas.”

Umugambi wo kugaba ibitero wateguwe n’Ingabo za Israel ugezwa ku banyapolitike bawemeza mu mpera z’icyumweru.

Ibitero byagabwe bivugwa ko byaguyemo bamwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Hamas. Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko ibitero bishya byahitanye abarenga 330, n’abandi benshi bakomeretse bikomeye.

Ambasaderi wa Israel muri Loni, Danny Danon, yari yaburiye Hamas ayibwira ko nitarekura imbohe zabo zose nta mpuhwe bazayigirira.

Hamas ntiyigeze itangaza ko yubuye imirwano ahubwo yashinje Israel kurenga ku masezerano y’agahenge, itabaza abahuza n’Umuryango w’Abibumbye ngo bagire icyo babikoraho.

Imibare igaragaza ko imbohe zimaze kohererezwa Israel ari 147, harimo umunani bari imirambo. Imirambo 41 yabohojwe n’ingabo za Israel, na ho umunani batabawe ari bazima. Abagifitwe na Hamas ni 59, Israel ikavuga ko 35 bashobora kuba barapfuye.

Ibitero bya Israel byagabwe mu ijoro bigamije guhana Hamas yanze kurekura imbohe 59 zisigaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .