Umutwe wa Hamas ufite imbohe z’Abanya-Israel zafashwe nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyasize abantu 1200 bishwe muri Israel abandi 251 bagatwarwa bunyago.
Muri Mutarama 2025 habayeho agahenge hagati ya Israel na Hamas, Israel irekura imfungwa z’Abanya-Palestine, mu gihe Hamas na yo yatangiye gutanga bake mu mbohe yafashe, nyamara Israel yakunze kuburira uyu mutwe ko nutarekura imbohe zose bazubura imirwano Gaza ikagirwa nk’ikuzimu.
BBC yanditse ko mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2025 indenge zirenga 20 z’intambara za Israel zagurukaga mu kirere cya Gaza n’imijyi ya Rafah na Khan Younis, zirasa ibisasu byinshi ahari abayobozi n’abarwanyi ba Hamas.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu rigaragaza ko ibitero byagabwe kubera ko Hamas yanze kurekura imbohe zose.
Ati “Ibi bibaye nyuma y’uko Hamas ikomeje kwanga kurekura imbohe zacu no kwanga ibyifuzo byose yagejejweho na Steve Witkoff, intumwa ya Perezida wa Amerika, hamwe n’abahuza. Kuva ubu Israel izakomeza kongera ingufu za gisirikare ikoresha mu kurwanya Hamas.”
Umugambi wo kugaba ibitero wateguwe n’Ingabo za Israel ugezwa ku banyapolitike bawemeza mu mpera z’icyumweru.
Ibitero byagabwe bivugwa ko byaguyemo bamwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Hamas. Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko ibitero bishya byahitanye abarenga 330, n’abandi benshi bakomeretse bikomeye.
Ambasaderi wa Israel muri Loni, Danny Danon, yari yaburiye Hamas ayibwira ko nitarekura imbohe zabo zose nta mpuhwe bazayigirira.
Hamas ntiyigeze itangaza ko yubuye imirwano ahubwo yashinje Israel kurenga ku masezerano y’agahenge, itabaza abahuza n’Umuryango w’Abibumbye ngo bagire icyo babikoraho.
Imibare igaragaza ko imbohe zimaze kohererezwa Israel ari 147, harimo umunani bari imirambo. Imirambo 41 yabohojwe n’ingabo za Israel, na ho umunani batabawe ari bazima. Abagifitwe na Hamas ni 59, Israel ikavuga ko 35 bashobora kuba barapfuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!