00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yafunze umuriro w’amashanyarazi woherezwaga muri Gaza

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 March 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Leta ya Israel yatangaje ko yabaye ihagaritse umuriro w’amashanyarazi woherezwaga mu gace ka Gaza kugeza igihe umutwe wa Hamas ugenzura ako gace uzarekura imbohe z’Abanya-Israel usigaranye.

Leta ya Israel yatangaje ko yabaye ihagaritse umuriro w’amashanyarazi woherezwaga mu gace ka Gaza kugeza igihe umutwe wa Hamas ugenzura ako gace uzarekura imbohe z’Abanya-Israel usigaranye.

Minisitiri w’Ingufu muri Israel, Eli Cohen, yatangaje ko yashyize umukono kuri iri tegeko ku wa 9 Werurwe 2025, aho yavuze ko bahagaritse umuriro w’amashanyarazi muri Gaza mu rwego rwo gushyira igitutu kuri uyu mutwe.

Ati “Nasinye itegeko ryo guhagarika ibikorwa byo kohereza umuriro w’amashanyarazi muri Gaza.”

Yakomeje avuga ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo bagarure imbohe z’Abanya-Israel zafashwe bugwate na Hamas.

Yagize ati “Tuzakoresha ibisabwa byose kugira ngo tugarure imbohe zacu ndetse no kumenya neza ko Hamas itakibarizwa muri Gaza nyuma y’intambara.”

Israel yatangaje iki cyemezo cyo guhagarika umuriro w’amashanyarazi muri Gaza nyuma y’icyumweru kimwe ihagaritse inkunga yose yoherezwaga muri ako gace, ibi byose igatangaza ko iri kubikora mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Hamas kugira ngo irekure imbohe zose isigaranye.

Hamas isobanura ko guhagarika umuriro w’amashanyarazi ari nko kubatera ubwoba, ikaba ibisubiyemo kuko ariko yavuze ubwo Israel yahagarika inkunga yose yoherezwaga muri Gaza

Icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’agahenge cyarangiye ku wa 1 Werurwe 2025, kandi kuva cyarangira nta ruhande rurongera gusubira mu ntambara mu buryo bweruye, cyeretse ibitero bito birimo igiheruka koherezwa na Israel.

Israel yafunze umuriro w’amashanyarazi woherezwaga muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .