Israel: Urubanza ruregwamo Netanyahu ku byaha bya ruswa rwasubukuwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Urubanza ruregwamo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri iki Cyumweru rwasubukuwe mu Rukiko rw’i Jerusalem mu iburanisha rya kabiri ku byaha bya ruswa akekwaho.

Iburanisha ry’uyu munsi ryasubukuwe nyuma y’amezi abiri risubitswe. Muri Gicurasi urukiko rwari rwanzuye ko atari ngombwa ko uyu muyobozi yitabira iburanisha ahubwo ko ashobora guhagararirwa n’abunganizi be.

Inshuro eshatu muri iki cyumweru, urukiko ruzaba rugenzura ibimenyetso bitangwa n’impande zombi.

Netanyahu w’imyaka 70 akurikiranyweho ibyaha bya ruswa aho bivugwa ko yakiriye impano yahawe n’umuherwe w’inshuti ye nk’ingurane yo kugira ngo uwo mukire ajye avugwa neza mu itangazamakuru we n’umuryango we.

Netanyahu ahakana ibirego, akavuga ko ahubwo itangazamakuru ariryo ribiri inyuma rishaka gusebya inzego ayoboye.

Ibyaha bya ruswa muri Israel bihanishwa igihano cy’igifungo gishobora kugera ku myaka icumi, mu gihe ibindi akurikiranyweho birimo iby’uburiganya no gutesha agaciro icyizere umuntu yagiriwe bihanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Uru rubanza ubwa mbere rwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus. Magingo aya, abaturage bakomeje kurakarira cyane Netanyahu bamushinja kurangwa n’intege nke mu buryo igihugu kiri kwitwara mu kurwanya ikwirakwira ryacyo.

Ku wa Gatandatu, habaye imyigaragambyo inyuma y’urugo rwa Netanyahu i Jerusalem, ndetse indi yabereye i Tel Aviv no mu masangano y’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage basaba ko yegura. Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu 28 bari bayirimo.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .