Israel: Urubanza ku byaha bya ruswa bishinjwa Netanyahu rwashyizwe muri Werurwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Gashyantare 2020 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Urubanza Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ashinjwamo ibyaha bya ruswa rwashyizwe tariki 17 Werurwe, nyuma y’ibyumweru bibiri icyo gihugu kivuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Umuvugizi w’urukiko rwa Yeruzalemu ari naho urubanza ruzabera, yatangaje ko urwo rubanza ruzatangira saa cyenda z’igicamunsi, rukaburanishwa n’abacamanza batatu.

Netanyahu ashinjwa ibyaha bya ruswa birimo gutanga indonke, uburiganya no gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite.

Netanyahu w’imyaka 70 ari mu bibazo bikomeye mu gihe ishyaka rye rikirwana no kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ribashe kwemererwa gushyiraho Guverinoma abe yakomeza kuyiyobora.

Niwe Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel uhamagajwe n’urukiko ari ku butegetsi mu mateka y’icyo gihugu.

Uyu Netanyahu umaze igihe kirekire ku butegetsi ugereranyije n’abamubanjirije, aregwa kuba yarakiriye impano z’abaherwe bakomeye, akazikoresha hagamijwe kugira ngo itangazamakuru rirusheho kumuvuga neza.

Netanyahu arashinjwa ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza