00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel: Ubutegetsi bwa Benjamin Netanyahu wari umaze imyaka 12 bwageze ku iherezo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Kamena 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yatoye Guverinoma y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nk’igiye kuyobora iki gihugu, bishyira iherezo ku butegetsi bwa Benjamin Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe.

Kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, ni bwo Inteko y’iki gihugu yatoye Umuyobozi w’Amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi, Yair Lapid. Uyu mugabo wahoze ari umunyamakuru yatsinze amatora yabereye muri Knesset, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel.

Yair Lapid ntahita afata intebe ya Minisitiri w’Intebe ahubwo nk’uko amasezerano yo gusaranganya abiteganya, Naftali Bennett uyobora Ishyaka rya Yamina ni we urayobora imyaka ibiri mu gihe indi ibiri izayoborwa na Yair w’Ishyaka Yesh Atid.

Netanyahu wari umaze igihe atamerewe neza we na Guverinoma ye, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter nyuma y’amatora y’Inteko yavuze ko abaturage badakwiye gucogora ndetse n’ubwo agiye atazatinda kugaruka kandi azagaruka vuba.

Ati “Ni umugoroba w’ikiruhuko muri studio za televiziyo ariko ntabwo ari umugoroba woroshye kuri miliyoni z’abaturage ba Israel. Ndabasabye ntimucogore. Tuzagaruka vuba byihuse kandi turusha uko mubitekereza.”

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo hari hamaze gutorwa guverinoma nshya na Minisitiri w’Intebe mushya, abaturage benshi ba Israel by’umwihariko abadashyigikiye Netanyahu bagiye mu mihanda bafite amabendera babyina bishimye mu Mujyi wa Tel Aviv.

Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w'Intebe wa Israel yawuvanyweho asimburwa na Naftali Bennett
Abadashyigikiye Benjamin Netanyahu bagiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Tel Aviv bishimira ko avuye ku butegetsi
Minisitiri w'Intebe mushya wa Israel, Naftali Bennett
Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yateranye kuri iki Cyumweru itora Guverinoma nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .