Israel na UAE byageze ku masezerano y’amateka yo kuzahura umubano wabyo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Israel na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu byageze ku masezerano y’amahoro y’amateka afatwa nk’intangiriro y’urugendo rwo gusubiza ku murongo umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Ni urugendo ibihugu byombi byafashijwemo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Muri aya masezerano, kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, Israel yemeye guhagarika gusaba kwegurirwa uduce turimo West Bank turi muri Palestine, tukayegurirwa burundu.

Aya masezerano kandi yemeranyijweho nyuma yo guhamagarana kuri telefoni uyu munsi hagati ya Trump, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan, wamaze kwemezwa nk’umuragwa w’Ubwami wa Abu Dhabi.

Avuga kandi ko intumwa z’ibihugu byombi zizahura mu byumweru biri imbere hagasinywa amasezerano y’ishoramari, umutekano, ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere n’ibindi.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zibaye igihugu cya gatatu kigiranye umubano utaziguye na Israel, zikaba igihugu cya mbere cyo mu kigobe cy’Abarabu.

Trump yavuze ko yizeye ko n’ibindi bihugu by’Abayisilamu n’Abarabu bizatera ikirenge mu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Israel, David Friedman, yavuze ko kuzahura umubano wa Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bizatuma Israel iba igihugu gikomeye kandi gitekanye, biyongerere amahirwe y’iterambere, abaturanyi bayo ndetse n’akarere muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .