Israel yatangaje ko yarashe ibisasu karundura ku bubiko bw’intwaro z’uyu mutwe, harimo n’uburi mu birometero birenga 50 uvuye ku mupaka uhuza Liban na Israel.
Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yatangaje ko umuntu umwe yaguye muri ibyo bitero mu gihe abandi 20 bakomeretse barimo n’abagore n’abana.
Hezbollah yihimuye irasa ibisasu bidasanzwe ku Kigo cy’Ingabo za Israel, uretse ko amakuru y’ibyo byangije ataramenyekana, gusa bigakekwa ko bitangije ibintu byinshi.
Izi mpande zombi zimaze iminsi mu ntambara iteruye, aho buri ruhande rurasa ku rundi gusa bigakorwa mu buryo bworoheje ku buryo bidashobora gutera intambara yeruye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!