00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel mu mugambi karundura wo kurasa Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Inzego z’ubutasi za Amerika zatangaje ko hari ibimenyetso byerekana ko Israel ishobora kuba iri mu mugambi karundura wo kurasa ibikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire muri Iran, kugira ngo iburizemo umugambi w’icyo gihugu wo gukora intwaro kirimbuzi.

Iran yakomeje guhakana ayo makuru, ikavuga ko ingufu za nucléaire itunganya ari izigamije kuyifasha mu bikorwa bya gisivile, ingingo Israel na Amerika zitemera.

CNN yatangaje ko inzego z’ubutasi za Amerika zabonye ibimenyetso byerekana ko Israel iri mu mugambi wo kurasa ibikorwaremezo bya Iran birimo ahatunganyirizwa ingufu za nucléaire.

Ibyo bimenyetso birimo imyitozo y’igisirikare kirwanira mu kirere cya Israel ndetse no kwimura zimwe mu ntwaro karundura zishobora kwifashishwa n’icyo gisirikare mu gihe kiri kurasa kuri Iran.

Hagati aho, Israel yari iherutse gusaba Amerika ko byakwifatanya mu mugambi wo kurasa ku bikorwaremezo bya nucléaire bya Iran hagamijwe kubirimbura burundu, umugambi bivugwa ko Perezida Trump yateye utwatsi ndetse bigasiga agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Magingo aya, bivugwa ko Israel yafashe icyemezo cyo kuzarasa kuri Iran yonyine, ariko igitero ishobora kuyigabaho kikaba ari igitero gito, ugereranyije n’icyo yifuzaga gukora ku bufatanye na Amerika.

Iran na Israel byari biherutse gukozanyaho mu mwaka ushize, aho buri gihugu cyarashe mu kindi, ku bw’amahirwe umwuka mubi ugahoshwa nta ntambara yeruye ibayeho.

Igisirikare cyo mu kirere cya Israel kiri mu mugambi karundura wo kwitegura kugaba ibitero muri Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .