00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel ishobora kwanga agahenge ko guhagarika intambara na Hezbollah

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 September 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Igitutu gikomeje kuba cyinshi kuri Leta ya Israel iri gusabwa guhagarika ibitero karundura iri kugaba muri Liban, ikemera agahenge k’iminsi 21 mu rwego rwo kugirana ibiganiro n’umutwe wa Hezbollah.

Ibihugu bikomeye birimo Amerika n’u Bwongereza byari byatangaje ko hashyizweho agahenge kemeranyijweho na Israel, kazamara iminsi 21 hari gushaka umuti ku kibazo cy’imirwano ikomeje guca ibintu muri Liban.

Icyakora nyuma gato y’uko bitangajwe, bamwe mu bayobozi muri Israel bahise bahakana iby’aya makuru, bavuga ko Israel itagize uruhare muri ibyo biganiro.

Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Benjamin Netanyahu ari muri Amerika, aho agomba guhura n’abayobozi batandukanye bifuza kumushyiraho igitutu kugira ngo ahagarike imirwano na Hezbollah, imaze gutuma abarenga ibihumbi 250 biganjemo abo mu Majyepfo ya Liban bahunga.

Minisiteri y’Ubuzima muri Liban kandi ivuga ko kuva Israel yatangira gukozanyaho na Hezbollah mu Ukwakira umwaka ushize, nibura abantu barenga 1500 bamaze kugwa muri ibi bitero.

Mbere yo kuva muri Israel, Netanyahu yari yasabye igisirikare cye gukomeza guhangana na Hezbollah gikoresheje imbaraga zose gifite, ibyakurikiye n’amakuru avuga ko Ingabo za Israel zishobora kugaba igitero ku butaka bwa Liban, ndetse amafoto agaragaza ibikoresho biri kwerekezwa ku mupaka w’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Ingabo zirwanira mu kirere za Israel bwatangaje ko biteguye kuba bafasha ingabo zirwanira ku butaka mu gihe zasabwa kwinjira muri Liban.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant yavuze ko biteguye gukomeza ibitero bigamije guca intege Hezbollah, kugira ngo nyuma yo kuyica intege, abaturage barenga ibihumbi 70 ba Israel bahunze, bazabone uko bagaruka mu bice by’Amajyaruguru y’Igihugu bavuyemo kubera ibitero bya Hezbollah.

Indi mpamvu Israel ishaka kwinjira muri Liban ni ukugira ngo ihagarike intwaro zinjira muri icyo gihugu ziturutse muri Iran, igihugu gishinjwa gushyigikira Hezbollah.

Abakurikirana iby’iyi ntambara bemeza ko aya ari amahirwe Israel itagomba kwitesha, kuko iramutse itanze agahenge k’iminsi 21, Hezbollah ishobora kugakoresha yisuganya, ikaba yarwana n’iki gihugu ifite imbaraga nyuma y’ako gahenge.

Magingo aya, abarwanyi barenga 1,500 bagize ubumuga bw’ingingo burimo gucika ibice by’umubiri no kwangirika kw’amaso ku buryo badashobora kongera kujya ku rugamba no gukora indi mirimo ikomeye ya gisirikare. Ni nyuma y’igitero simusiga cyagabwe ku byombo byakoreshwaga n’uwo mutwe.

Israel kandi imaze kwica abasirikare bo hejuru muri Hezbollah, aho kuri uyu wa kane yishe umwe mu bayobozi bo mu ishami rirwanira mu kirere rya Hezbollah, Mohammad Hussein Surur, warasiwe i Beirut mu Murwa Mukuru wa Liban.

Iki cyari kimwe mu bitero 78 Israel yagabye muri Liban kuri uyu wa kane, ibitero byangije ibikorwaremezo bya Hezbollah nk’uko byatangajwe n’uruhare rwa Israel. Abantu 28 nibo baguye muri ibi bitero.

Israel ikomeje kongera ibitero igaba i Beirut muri Liban
Israel yatangiye kwegeranya ibikoresho bya gisirikare ibyerekeza hafi n'umupaka wa Liban
Inyubako yarasiwemo umwe mu bayobozi ba Hezbollah i Beirut
Abarenga ibihumbi 250 bamaze kuva mu byabo kubera ibitero bya Israel muri Liban

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .