Mu minsi ishize, inzego z’iperereza za Israel ziherutse kugaba ibitero karundura ku mutwe wa Hezbollah ukorera mu Majyepfo ya Liban. Israel yabashije kubona amakuru y’ibyombo uyu mutwe wari watumije, ibasha kubibona ndetse ishyiramo ibiturika.
Ibi byose byaje kuturikana abarwanyi b’uyu mutwe, ariko bibera ahantu hose bari bari, ku buryo hari abaturikijwe nabyo bari mu ruhame, ndetse hari n’abaturage barimo n’abana bishwe n’ibi bisasu kandi badasanzwe ari abarwanyi b’uyu mutwe.
Ibi bituma benshi bafata iki gitero nk’igitero cy’iterabwoba, ndetse ni nako umusesenguzi Yonden Lhatoo abibona. Uyu mugabo yibajije uko byagenda iyo iki gitero kibera ahandi, nko mu bihugu bikomeye.
Ati "Tekereza ikintu nk’iki kibaye mu mujyi utuyemo. Ibyombo byinshi bigaturikira rimwe mu mifuka n’intoki z’abantu, mu mihanda yuzuyemo abantu, mu maduka, mu rugo rw’umuntu, abantu bakicwa, bagashwanyaguzwa, intoki zigacibwa, bakavamo amaso mu buryo buteye ubwoba kuriya."
Uyu mugabo yavuze ko bitumvikana kuba ibigo by’ubucuruzi cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw’Isi, bifatanya n’urwego rw’ubutasi rwa Israel mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igikorwa cy’iterabwoba.
Yongeyeho ko uburyo ibinyamakuru byo muri icyo gice cy’Isi byishimiye ibi byago ari ikibazo gikomeye kuko byakabaye bifata iya mbere mu kwerekana ko iki gitero ari igitero cy’iterabwoba, kikanengwa ku rwego mpuzamahanga cyane ko cyanaguyemo abaturage b’inzirakarengane.
Si ubwa mbere Israel ishinjwa ibikorwa by’iterabwoba kuko n’intambara imazemo amezi 11 mu gace ka Gaza benshi bayifata nk’igikorwa cy’iterabwoba, cyane ko abaturage barenga ibihumbi 40 bamaze kuyigwamo, abandi barenga ibihumbi 100 bagakomereka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!