00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel ikomeje kwatsa umuriro muri Gaza; Hamas yavuye mu bice bimwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 January 2025 saa 09:09
Yasuwe :

Ibintu bikomeje kuba bibi mu gace ka Gaza aho Israel ikomeje ibitero simusiga mu ntambara ihanganyemo na Hamas, ndetse ibyo mu ijoro ryakeye bikaba byahitanye abantu 50 barimo n’abana, bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ntambara kuva uyu mwaka watangira, ugera kuri 332.

Abantu umunani mu baraye bishwe, biciwe mu Majyaruguru ya Gaza, agace kari mu twa nyuma abarwanyi ba Hamas basigaranyemo ibirindiro, dore ko ibitero bya Israel byabaciye intege mu buryo bufatika.

Hagati aho, ibitaro biri gutaka kubura mazutu yo kubifasha gucana kugira ngo bikomeze ibikorwa byabyo, ibishobora gutuma ibitaro bitatu bifunga imiryango, amakuru akavuga ko birimo abana 15 bavutse batarageza igihe, ku buryo umuriro uramutse ubuze gato, ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

Ikibazo cy’inzara nacyo gikomeje kuzahaza abatuye Gaza, cyane ko badafite ibiribwa bihagije ndetse n’ibibonetse, bikaba bidasaranganywa kuri bose nk’uko amakuru ya Al Jazeera abihamya.

Hamas imaze iminsi itangaza ko yifuza ibiganiro ndetse iherutse kwereka BBC Abanya-Israel yashimuse yifuza gusubiza icyo gihugu, ariko ibi bigatuma Israel yemera guhagarika iyi ntambara mu buryo bwuzuye.

Donald Trump ubura iminsi mike ngo yinjire muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gutangaza ko mu gihe cyose Hamas itazatanga abaturage ba Israel yashimuse, umuriro uzakomeza kuyakaho mu buryo bukomeye, benshi babibona nko guca amarenga y’uko nagera ku butegetsi, azarushaho gushyigikira Israel mu ntambara irimo na Hamas.

Magingo aya, iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 45, abandi barenga ibihumbi 109 barakomeretse.

Israel ikomeje kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .