Muri aka gace, habarurwa abaturage ba Israel bagera ku bihumbi 20, gusa mu rwego rwo kurushaho kurinda umutekano rusange wa Israel, nk’uko yabitangaje, irateganya kongera umubare w’abagatuyemo, ukikuba kabiri.
Itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, rivuga ko "guha imbaraga agace ka Golan ni uguha imbaraga Leta ya Israel, kandi ni ingenzi cyane muri ibi bihe. Tuzakomeza kukarinda, tugateze imbere kandi tugaturemo."
Aka gace kahoze kagenzurwa na Syria, gaherereye mu ntara ya Quneitra. Icyakora mu 1967, ibihugu birimo Syria, Jordanie na Misiri byinjiye mu ntambara y’Iminsi Itandatu yabihuje na Israel, birangira ingabo za Israel zigaruriye 70% by’agace ka Golan.
Nta gihugu na kimwe cyigeze cyemera ko aka gace ari aka Israel, uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabyemeye ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump mu 2019. Kuva intambara yarangira, hashyizweho agace katageramo ingabo za buri gihugu, kari ku ruhande rwa Israel ku mupaka uyihuza na Syria.
Gusa ibintu byahinduye isura mu buryo bwihuse ubwo ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad bwakurwagaho, Ingabo za Israel zigahita zinjira mu ka gace zitemerewe kugeramo, zigakomeza imbere ku butaka bwa Israel.
Izi ngabo ubu ziri kugenzura umusozi wa Hermon uri mu rugabano rw’umupaka wa Israel na Syria, ariko ukaba ubarizwa muri Syria. Mu ntambara y’Iminsi Itandatu, uyu musozi wagize uruhare rukomeye muri iyi ntambara kuko wakoreshwaga na Syria mu kurasa muri Israel, kandi ukaba warabuzaga radar zo ku butaka za Israel kureba neza ibiri kubera muri Syria.
Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yavuze ko gufata uyu musozi ari ingenzi cyane ku mutekano wa Israel muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!