Cohen wayoboye Shin Bet, rumwe mu nzego eshatu z’ubutasi muri Israel hagati ya 2011 na 2016, yavuze ko mu gihe yari mu nshingano, yategetswe na Minisitiri w’Intebe gutata Umuyobozi wa Mossad n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel.
Icyo gihe, Israel yari mu gikorwa byo gutegura ibitero ku bikorwaremezo byifashishwa mu gukora intwaro za nucléaire muri Iran no kwica abahanga b’icyo gihugu bagifashaga muri ubwo bushakashatsi.
Gutegura iki gikorwa byatwaye amezi menshi, bitera Netanyahu ubwoba kuko yakekaga ko hari abantu bazagera ubwo bavuga iby’uyu mugambi, bityo ntushobore kugerwaho neza.
Ibi nibyo byatumye asaba Cohen gutata abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare no mu nzego z’ubutasi kugira ngo hagenzurwe imyitwarire yabo muri ibyo bihe Israel yari ikirimo gushaka amakuru ajyanye na Iran, ubwo hari mu 2011.
Abayobozi barebwaga n’ubu busabe bwa Netanyahu ni Benny Gantz wari Umugaba Mukuru w’Ingabo na Tamir Pardo wari ukuriye ibikorwa byo gutata hanze y’igihugu, muri Mossad.
Cohen ngo yabwiye Netanyahu ko ubusabe bwe budashoboka cyane ko urwego yari akuriye rutari rufite uburenganzira bwo gutata igisirikare cya Israel ndetse na Mossad.
Amakuru yatangajwe na Cohen yari yaragiye hanze mu 2018, icyakora icyo gihe Netanyahu yarayamaganye, avuga ko inshuro zose yafataga ibyemezo, byari bigamije ineza y’abaturage b’igihugu.
Hagati aho, ibitero bya Israel byaje kubyara umusaruro kuko yaje kurasa kuri laboratwari za Iran bivugwa ko zakoreshwaga mu bikorwa byo gukora intwaro za nucléaire, biza no gutuma Iran yimura izo laboratwari n’inganda, zimwe izishyira munsi y’ubutaka mu buvumo bwubakiye ku buryo budapfa kwinjirwa n’ibisasu bisanzwe.
Israel kandi yishe abahanga mu byo gukora intwaro za nucléaire, bikavugwa ko byose byari biri muri uwo mugambi wategurwaga na Mossad kuva muri za 2011.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!