00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel: Benny Gantz yeguye muri Guverinoma ya Netanyahu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 June 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Benny Gantz wari muri Guverinoma ya Benjamin Netanyahu akaba n’umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, yeguye kuri iki Cyumweru ashinja Netanyahu kudashyiraho gahunda ihamye yo kurangiza intambara yatangijwe muri Gaza.

Gantz yatangaje ko ari umwanzuro ugoye kwegura ariko agaragaza ko wari ukenewe.

Uyu mugabo uyoboye ishyaka National Unity party yari yabwiye Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ko nashyira hanze gahunda yo gusoza intambara bitarenze tariki 8 Kamena, azegura.

Kuri uyu wa Gatandatu Gantz yanze yimuye gahunda yo kwegura, kubera ko aribwo igisirikare cya Israel cyishimiraga kubohoza abaturage ba Israel bane bari barashimuswe na Hamas, nubwo babohojwe hapfuye abasivile.

Kugenda kwa Gantz ntabwo byitezwe ko bishobora guhungabanya cyane Guverinoma ya Netanyahu, nubwo bishyize iherezo kuri Guverinoma ihuriweho yari yashinzwe mu Ukwakira 2023 nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Israel.

Hashize igihe ibihugu by’inshuti za Israel bishyira igitutu kuri Netanyahu ngo ahagarike intambara yashoje muri Gaza, mu gihe abatavuga rumwe na Leta muri Israel bo bashaka ko intambara izoswa ari uko Hamas iranduwe burundu.

Netanyahu kandi aracyagowe no kurangiza intambara, hakiri imbohe zisaga ijana zatwawe na Hamas mu Ukwakira 2023.

Gantz yavuze ko atakomeza kuba muri Guverinoma ya Netanyahu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .