Polisi ya Israel yasobanuye ko iki gitero cyagabwe kuri uru rusengero ahagana 18:15 ku isaha ngengamasaha ya GMT, aho icyihebe bivugwa ko ari umunya-Palestina cyatunguranye cyinjira mu rusengero kirarasa bamwe bahasize ubuzima.
Komiseri wa Polisi muri iki gihugu, Kobi Shabtai, yavuze ko iki gitero ari kimwe mu bibi biheruka kuba mu myaka ya vuba.
Ubwo bamwe bari gusenga bashima Imana bitegura kwinjira mu isabato ni bwo uwo mwicanyi yinjiye mu rusengero atangira kurasa ibintu byatumye abari mu rusengero bakwira imishwaro bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka gusa na we yaje kuraswa arapfa nkuko Polisi yabitangaje.
Kugeza ubu abahanga mu gukusanya no gusesengura ibimenyetso bya gihanga bari gukora iperereza ku modoka bivugwa ko yari itwawe n’uwo mwicanyi.
Bivugwa ko imitwe yitwaje intwaro itandukanye yo muri Palestina yishimiye iki gitero nubwo nta wigeze yemeza koko ko hari umuntu wabo wabikoze.
Ni igitero kandi cyagabwe ku munsi abanya-Israel bibukaho Jenoside yakorewe Abayahudi barenga miliyoni esheshatu bishwe n’aba-Nazi bazira uko bavutse.
Ibihugu by’amahanga birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byahise bikomeza iki gihugu ndetse binizeza ubufasha ubwo ari bwo bwose.
Amakuru avuga ko bikimara kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yahise agirana ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, akamwihanganisha ndetse akamwizeza ubufasha yakenera nkuko ibiro bye White House byabigarutseho.
Nyuma gato y’igitero Benjamin Netanyahu yahise asura ahantu hagabwe igitero.
Minisitiri w’Umutekano, Itamar Ben Gvir, yijeje abaturage umutekano usesuye mu bice bitandukanye n’imihanda muri Israel.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteress ngo ahangayikishijwe n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu by’ibituranyi bya Israel na Palestina.
Ibibazo bishyamiranya Leta ya Palestine na Israel bifite imizi mu myaka isaga ijana ishize ubwo habaga intambara ya mbere y’Isi ariko bishingiye ahanini ku murwa mukuru wa Yeruzalemu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!