Ibi bibaye nyuma y’uko, Menachem Mizrahi, umucamanza wo mu rukiko rwa Rishon Lezion atangaje ko hari abatawe muri yombi bari gukorwaho iperereza bakekwaho kugira uruhare mu ishyirwa hanze ry’izo nyandiko.
Ni ibyo yatangaje ku wa 1 Ugushyingo 2024, aho yavuze ko ubu abo bantu bari gukorwaho iperereza n’ishami ribishinzwe, polisi y’igihugu ndetse n’igisirikare.
Amwe muri ayo mabanga yagiye hanze ni ayerekeranye n’irekurwa ry’imbohe za Israel ziri muri Gaza, ndetse bimwe mu byari biri muri izo nyandiko byagiye bivugwa na Netanyahu mu bihe bitandukanye.
Ibitangazamakuru byo muri Israel byasabye ko havanwaho itegeko ryo kubuza abantu kugira icyo bavuga ku kintu nk’iki gikomeye, ni ibyashimangiwe na Netanyahu avuga ko guhisha amakuru ajyanye n’iperereza bikomeza gusebya izina rye ndetse n’ibiro bye.
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Israel, Yair Lapid, yashyize ubutumwa kuri X bugira buti “Nk’uko bisanzwe Netanyahu aragerageza kwitandukanya n’iki kibazo abishyire ku bandi, ariko ibimenyetso byerekana ibitandukanye, ni we ubwe ushinzwe buri rupapuro, ijambo cyangwa amakuru yose asohoka mu biro bye.”
Yakomeje agira ati “Dufite abanzi bakomeye mu mahanga, ariko icyago kiva imbere, mu nzego zifata ibyemezo bikomeye, gishobora kwangiza ukwizera kw’Abanya-Israel mu iyoborwa ry’intambara, ndetse no guteza umutekano muke.
Benny Gantz, wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Israel na we mu butumwa yashyize kuri X yagize ati “Ntinjiye muri byinshi ku iperereza riri gukorwa, Minisitiri w’intebe niwe ufite mu nshingano ibikorerwa mu biro bye byose yaba mu buryo bubi cyangwa se bwiza”.
Bimwe mu byari biri muri izo nyandiko byagiye bisohoka mu binyamakuru bitandukanye birimo icyo mu Bwongereza, The Jewish Chronicle ndetse n’icyo mu Budage, The Bild.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!