00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavandimwe 18 baguye mu gitero cyagabwe n’ingabo za Israel muri Gaza

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 August 2024 saa 09:15
Yasuwe :

Igitero cyo mu kirere ingabo za Israel zagabye muri Gaza cyahitanye abantu 18 bakomoka mu muryango umwe mu gihe abahuza bagaragazaga icyizere ko hashobora kubaho agahenge muri iyi ntambara igiye kumara amezi 10 ishyamiranyije Israel na Hamas.

Igitero cya Israel cyo kuri uyu wa Gatandatu cyasenye inzu n’ububiko bwari buyegereye bucumbitsemo abarenga 40 bakuwe mu byabo n’intambara mu marembo y’umujyi wa Zawaida, inkomere zihita zijyanwa mu bitaro bya Al-Aqsa Martyrs Hospital mu gace ka Deir al-Balah.

Ibiro Ntaramakuru AP, byanditse ko mu bahitanywe n’iki gitero harimo Sami Jawad al-Ejlah wajyaga akorana n’ingabo za Israel mu kugemura inyama n’amafi muri Gaza. Harimo kandi abagore be babiri, abana babo 11 bafite imyaka iri hagati y’ibiri na 22, nyirakuru w’aba bana n’abandi batatu bo mu muryango wabo.

Ingabo za Israel zatangaje ko iki gitero cyagabwe ku nyubako z’abaterabwoba ziri rwagati muri Gaza, aho ibisasu bya rutura byarasiwe byerekeza kuri Israel mu byumweru bishize.

Umuvugizi w’ingabo za Israel Avichay Adraee, yatangaje ko abatuye mu gace ka Maghazi na bo bakwiye guhunga kuko hari ibisasu byenda kuhaterwa.

Magingo aya abarenga 84% by’abatuye muri Gaza bakuwe mu byabo n’intambara.

Abahuza muri iyi ntambara ishyamiranyije Israel n’umutwe wa Hamas, barimo Amerika, Misiri na Qatar bari basohoye itangazo bavuga ko nyuma y’ibiganiro by’iminsi ibiri bateganya gutegura ibirambuye byakubahirizwa mu bihe by’agahenge.

Ibi biganiro bigamije gusaba ko abanya-Israel bafashwe bugwate barekurwa n’intambara yamaze gusenya Gaza ndetse igahitana abarenga ibihumbi 40 igahagarara, kugira ngo hanabashe gukurikiranwa icyorezo cy’imbasa cyatangiye kuboneka muri aka gace.

Israel yavuze ko igitero yakigabye ku nyubako yari icumbikiye abaterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .