Ni nyuma y’uko Igisirikare cya Israel gishyize hanze amashusho agaragaza ubuvumo buherutse gukurwamo imirambo itandatu y’Abanya-Israel bari barashimuswe na Hamas muri Gaza. Ni amashusho yerekana inzira zo munsi y’ubutaka nto cyane, zidafite uburyo bwo kubona umwuka cyangwa urumuri, ntizigire ubwiherero n’ibindi by’ibanze.
Aya mashusho yarakaje cyane abaturage, bongera kandi gusaba Leta yabo gukora ibishoboka byose ikumvikana na Hamas kugira ngo uwo mutwe wemere kurekura abaturage 100 ba Israel ugifite.
Aba baturage bashinja Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, kudakora ibishoboka byose ngo akemure iki kibazo, cyane ko bavuga ko iyi ntambara ari yo yonyine itumye aguma ku butegetsi, bityo agatinya kuyisoza kuko bishobora guhita bituma yeguzwa.
Mu cyumweru gishize, abarenga ibihumbi 750 barigaragambije, gusa ibi byose ntabwo biri gutuma Israel ihagarika imirwano muri Gaza, dore ko ibitero byayo bikomeje ndetse abarenga ibihumbi 41 bakaba bamaze kubigwamo.
Aba baturage bavuga iyi ntambara itageze ku ntego zayo kuko Hamas igifite ubushobozi bwo kurwana, nubwo bwagabanutse cyane, kandi abashimuswe bose bakaba bataraboneka, baba ari bazima cyangwa se barapfuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!