00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel: Abaminisitiri bateguje Netanyahu kwegura niyemera gahunda yo guhagarika intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Abaminisitiri babiri batajya imbizi na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bamuteguje ko bazegura maramuka yemeye gahunda yo guhagarika intambara muri Gaza, yatanzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden.

Abo baminisitiri ni uw’imari, Bezalel Smotrich n’ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Itamar Ben-Gvir.

Aba baminisitiri bavuze ko badashobora kuba muri Guverinoma yemera ubwumvikane bwo guhagarika intambara muri Gaza, mu gihe Hamas yaba itarasenywa burundu.

Nubwo bamuteguje kare, Netanyahu na we ntiyemera gahunda yahawe na Biden yo guhagarika intambara imaze amezi umunani ihanganishije ingabo za Israel n’iza Hamas muri Gaza.

Biden yatanze gahunda yumva yafasha impande zombi guhagarika intambara, irimo agahenge k’ibyumweru bitandatu no gusaba ingabo za Israel kuva mu bice bituwemo n’abaturage muri Gaza.

Impande zombi kandi muri iyo gahunda zasabwe kurekura imfungwa z’intambara no gushyiraho uburyo buhamye bwo kongera kubaka Gaza.

Abaminisitiri bamwe bihanije Netanyahu kutumvira ubwo busabe bwa Amerika, kuko guhagarika intambara byaba bivuze guhagarika gusenya Hamas ibangamiye umutekano wa Israel.

Ben-Gvir (ibumoso) na Bazalel bateguje Netanyahu ko bazegura niyemera guhagarika intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .