Ishyirahamwe RESIRG ryasabye u Bubiligi gusuzuma uruhare rw’ubukoloni muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2020 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 29 Nyakanga 2020, abagize Urugaga mpuzamahanga rw’Abashakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl) rufite icyicaro mu Bubiligi, bashyize ahagaragara itangazo, risaba ku mugaragaro Leta y’u Bubiligi gusuzuma byimbitse ibijyanye n’uruhare ubukoloni bwabo bwagize mu kuba intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iryo tangazo rivuga ko bishimiye ibyavuzwe n’Umwami w’u Bubiligi Philippe, uheruka kwemera ko yicuza ibikorwa by’ubugome byaranze ubukoloni bw’Ababiligi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bikaba byarabaye ku wa 30 Kamena 2020, ubwo Congo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 yigobotoye ubukoloni bw’Ababiligi.

Nyuma yaho, Inama Nshingamategeko y’u Bubiligi yasabye ko hashyirwaho Komisiyo y’Abadepite (Commission Parlementaire) ishinzwe kwiga ku buryo bwimbitse ibyabaye muri icyo gihe n’ingaruka zabyo, haba ku Bubiligi cyangwa ku bihugu byari bikolonijwe, iyo komisiyo bakayita “Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge (Commission Vérité et Réconciliation)”.

Inama Nshingamategeko y’u Bubiligi yasabye kandi ko hashyirwaho itsinda ry’impuguke rigamije kubategurira iyo gahunda neza, zikorohereza akazi iyo komisiyo igomba gutangira akazi kayo guhera mu Ukwakira 2020.

Ibikorwa byo gushyiraho iyo nama y’impuguke babishinze Inzu Ndangamurage y’u Bubiligi (Musée Royale d’Afrique Centrale) n’inzu y’ububiko bw’igihugu (Archives Nationales de l’Etat) kugira ngo ibategurire iryo tsinda ry’impuguke.

Nyuma y’impaka ndende mu gushyiraho abagize iryo tsinda bitewe n’uko batumva ibintu kimwe, haje kwemezwa ko hashyirwamo abahanga mu mateka, ariko hakongerwamo n’ababahagarariye amashyirahamwe akora ku bifitanye isano n’ibigomba gusuzumwa muri iyo komisiyo.

Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe RESIRG, ryashatse kwibutsa u Bubiligi ko mu byo bazasuzuma, hagomba kubamo uruhare ubukoloni bwagize mu mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro Umuyobozi wa RESIRG, Mazina Deogratias, yagiranye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kumva ko hagiye kujyaho iyo komisiyo, bandikiye Perezida w’Inama Nshingamategeko y’u Bubiligi, Patrick Dewael, bamumenyesha ko bifuza kuba muri iryo tsinda kugira ngo bagire uruhare mu kugaragaza iby’ayo mateka n’ingaruka zayo.

Yagize ati "Tumaze kumenya ko ririya tsinda rigiye kujyaho, twarakurikiranye dusanga barimo bivugira gusa ibyo muri Congo, nta mwanya ugaragara baha ibyo mu Rwanda, dusanga byaba atari byiza ko birengagiza ibyabaye mu Rwanda no mu Burundi muri kiriya gihe cy’ubukoloni.”

“Twasanze ari umwanya nyawo wo kubibutsa ko abakoloni b’Ababiligi bagize uruhare mu byatumye tugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no mu gihe u Rwanda rwiteguraga kubona ubwigenge, hagati ya 1959 na 1962, ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwahitanye abatari bake, abandi benshi barahunga. Ibyo nabyo bigomba kuvugwaho bityo uruhare rw’Ababiligi rukajya ahagaragara."

Mazina avuga ko bafite impungenge, kuri bamwe mu bashyirwa muri iryo tsinda abantu bamwe na bamwe bazwiho guhakana cyangwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, barimo nk’abagize Ishyirahamwe JAMBO asbl.

RESIRG yifuzaga ko mu batumirwa b’ibanze habamo mbere na mbere impuguke z’Abanyarwanda mu mateka, zirimo abarimu muri kaminuza, bamwe bari banariho muri icyo gihe cy’ubukoloni, kuko baracyahari, gusa kugeza magingo aya bakaba bataratumiwe.

RESIRG kandi ivuga ko hari icyizere ko ibintu byazagenda neza, ruhereye ku magambo yagiye avugwa na bamwe mu bayobozi b’u Bubiligi nka Guy Verhofstadt wari Minisitiri w’Intebe mu 2000, wicujije mu izina ry’igihugu cye imbere y’imbaga y’abari baje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku wa 7 Mata 2000 kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yagize ati “Imbere yanyu mwese, nemeye uruhare igihugu cyanjye cy’u Bubiligi cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye tuyirebera, kandi u Bubiligi bwari mu bihugu bifite abasirikare benshi mu bari barashinzwe n’Umuryango w’Abibumbye kurinda amahoro mu Rwanda. U Bubiligi, kimwe n’umuryango mpuzamahanga, tugomba kwemera amakosa yabaye tukanayasabira imbabazi. Niyo mpamvu, mu izina ry’u Bubiligi no mu izina ry’abaturage b’u Bubiligi, mbasabye imbabazi.”

Hari kandi na Rudy Demotte, wari Minisitiri Perezida wa Federasiyo Wallonie-Bruxelles, mu 2016, i Tournai ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyaranze iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Amahano yagwiriye u Rwanda, arerekana uburyo ubukoloni bw’u Bubiligi bwangije umuryango Nyarwanda. Mu gushaka gutanga ingirwamasomo y’iterambere, bwasenye umuryango mugari Nyarwanda, bubibamo amacakubiri ashingiye ku moko, mu gihe ayo moko yari asanzwe abanye neza mu mahoro.”

“Ni u Bubiligi kandi bufatanyije n’ingabo zabwo, bwashyizeho Repubulika yari ishingiye ku bwoko, nyuma y’uko hicwa umubare utari muke w’Abatutsi, abandi benshi bagahunga, n’abagerageje kugaruka bagatotezwa bamwe bakanicwa, nk’uko byanditswe n’umuhanga Bertrand Russell, umwe mu ntiti zabayeho mu kinyejana cya 20, agira ati “ubwicanyi bwakozwe burenze ukwemera ku buryo nta bundi wabugereranya nabwo, nyuma y’ubwakozwe n’Aba-Nazi muri Jenoside yakorewe Abayahudi.”

Yavuze ko ubwo bwicanyi aribwo bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni mu mezi atatu.

Yagize ati “Kubera izo mpamvu, mu izina ry’igihugu cy’u Bubiligi, mbibasabiye imbabazi.”

Ishyirahamwe RESIRG ryizera ko ubu bushakashatsi bwimbitse buzatuma Ababiligi basobanukirwa neza n’uruhare igihugu cyabo cyagize mu ntandaro y’ubu bwicanyi bw’indengakamere, bagafata ibyemezo bihamye mu kubungabunga amateka y’abazize iyo Jenoside, bakanatera inkunga abayirokotse mu kwiyubaka, kandi bakabishyira mu nyigisho z’amateka, kugira ngo ntibizongere ukundi.

Ishyirahamwe RESIRG rikaba kandi ryiyemeje gutanga inkunga yaryo uko rishoboye kose.

Umuyobozi wa RESIRG, Mazina Deogratias, avuga ko u Bubiligi bukwiye gusuzuma uruhare rw'ubukoloni muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .