Ni mu gihe u Bufaransa bwubakiye ku mitegekere iha imbaraga nyinshi abagize Inteko Ishinga Amategeko, ku buryo ubutegetsi bwa Macron bushobora guhura n’ingorane nyinshi mu myaka itanu iri imbere.
Uretse kuba ihuriro Ensemble! ryatakaje imyanya myinshi, benshi mu bari barishyigikiye ntibakibarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa.
Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, iri shyaka ryabonye imyanya y’abadepite 245, mu gihe haba hakenewe imyanya 289 kugira ngo haboneke ubwiganze mu Nteko.
Ntabwo haramenyekana uburyo buzakoreshwa kugira ngo iri shyaka ribone ubwiganze rikeneye ku byemezo byinshi bizaba bifatwa.
Iri huriro Ensemble! rya Perezida Emmanuel Macron riza imbere ya Nouvelle Union populaire écologique et sociale (NUPES) rya Jean-Luc Mélenchon wahatanye mu matora ya perezida aheruka, ryabonye imyanya 135.
Rassemblement National (RN) rya Marine Le Pen yo yabonye imyanya 89. Le Pen yongeye gutorerwa kuba umudepite uhagarariye agace ka Pas-de-Calais, agira amajwi 62,5%.
Ibyavuye mu matora byaremye impande eshatu zigomba guhangana muri politiki y’u Bufaransa, urwa Macron, Mélenchon na Le Pen.
Ibi bizatuma Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne agomba gushaka abashyigikira ishyaka rye kuri buri mushinga w’itegeko Guverinoma izagenda igeza mu Nteko, kugira ngo ubashe gutorwa.
Perezida Macron yari yakoze ibishoboka byose mu kwiyamamaza, ariko kuva na mbere imibare yerekanaga ko ashobora gutakaza ubwiganze mu nteko.
Afata ihuriro NUPES nk’abahezanguni, ku buryo bimuhangayikishije cyane kuba baza ku mwanya wa kabiri mu majwi.
Mu matora yabaye mu 2017, ihuriro riyobowe na Macron ryari rifite imyanya 350 (308 ya La République en Marche na 42 ya Mouvement démocrate.) Muri icyo gihe, abadepite ba LRM bonyine bari bahagije ngo batore itegeko.
Kuri iyi nshuro, MoDem ifite imyanya 45, naho ishyaka Horizons riyoborwa na Edouard Philippe wabaye Minisitiri w’Intebe rifite imyanya 27.
Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne yatorewe kujya mu Nteko ku majwi 52,46%, hamwe n’abandi baminisitiri benshi batowe nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin, Minisitiri ushinzwe ubufatanye Damien Abad na Minisitiri w’Umurimo Olivier Dussopt.
Mu batsinzwe harimo nka Minisitiri w’Ibidukikije Amélie de Montchalin Minisitiri w’Ubuzima Brigitte Bourguignon na Minisitiri ushinzwe ibice bigenzurwa n’u Bufaransa, Justine Benin.
Bivuze ko bijyanye n’icyemezo giheruka gufatwa, bagomba guhita bava uri Guverinoma.
Byitezwe ko hahita hakorwa amavugurura mu bagize Guverinoma, ibintu bigomba guca intege ubutegetsi bwa Macron bwari bukiri mu ntangiro za manda ya kabiri.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Richard Ferrand , na we yatsinzwe amatora n’umwe mu badepite ba NUPES.
Biteganywa ko mu Nteko Ishinga Amategeko itaha, ishyaka rya Melechon, La France Insoumise, rizava ku badepite 17 ryari rifite kuva mu 2017, babe 79 uyu munsi.
Amashyaka ya Parti Socialiste (PS) na Parti Communiste (PCF), nubwo atahiriwe mu matora ya perezida, yabashije kubona amajwi aringanye mu badepite. PS yabonye 25, PCF ibona 12.
Europe Ecologie-Les Verts (EELV), rigiye kugaruka mu mu Nteko ishinga amategeko, aho rizaba rifite abadepite 25.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!