00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri ryo muri Amerika ryagaruyeho igihano cyo gukubita abanyeshuri b’ibyigomeke

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 September 2018 saa 10:56
Yasuwe :

Ishuri ryo muri Leta ya Georgia muri Amerika ryagaruye igihano cyo guhana abanyeshuri bakosheje ndetse bamwe mu babyeyi bemeje ko abana babo bazajya bakubitwa inkoni.

Ishuri ryigisha guhanga Udushya, Amateka, Indimi n’Ubuvanganzo (Georgia School for Innovation and the Classics- GSIC) riri mu Mujyi wa Hephzibah ryoherereje ababyeyi inyandiko zo kuzuza ribabaza niba iki gihano cyashyirwaho muri gahunda yo kugorora ab’ikinyabupfura gike.

Umuyobozi muri GSIC, Jody Boulineau, yatangarije Televiziyo ikorera muri Georgia ya WRDW-TV ko ishuri “riha agaciro ikinyabupfura” kandi ngo hari igihe mu mateka aho “igihano kibabaza cyatangwaga mu kigo kandi ntuhure n’ibibazo bihari.”

Iyi nyandiko yahawe ababyeyi igaragaza ko “Umunyeshuri azajya ajyanwa mu biro bigafungwa. Azajya ashyira amaboko ku mavi hanyuma akubitwe inkoni ku kibuno.”

Boulineau yavuze ko iki cyemezo atari itegeko.

Ati “Umubyeyi ashobora kutwemerera gukoresha kiriya gihano ku mwana we cyangwa akabyanga.”

Iri shuri ryakiriye inyandiko (forms) 100 ndetse 1/3 cyazo harimo ibitekerezo bigaragaza ko ababyeyi bemeye ko abana bakubitwa inkoni mu gihe basanzwe bari mu makosa.

Ababyeyi batazemera ko abana babo bakubitwa, bazahagarikwa ku ishuri mu gihe cy’iminsi itanu.

Umushinga ugamije kurwanya ibihano bibabaza bihabwa abana (Global Initiative to End All Corporal Punishment of Children) utangaza ko ibi bihano byemewe muri Leta ya Georgia no mu bigo bya Leta n’ibyigenga muri leta 19 muri Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .