00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isesengura: Macron arasabwa imbaraga nyinshi ngo azabashe gutsinda icyiciro cya kabiri cy’amatora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2022 saa 08:14
Yasuwe :

Perezida Emmanuel Macron hamwe na Marine Le Pen nibo bakandida babashije kurenga icyiciro cya mbere cy’amatora y’Umukuru w’igihugu mu Bufaransa, yabaye ku wa 10 Mata 2022, bikaba biteganyijwe ko bazahurira mu cyiciro cya kabiri cy’azaba ku wa 24 uku kwezi.

Emmanuel Macron yagize amajwi 27,85% naho Marine Le Pen bahatanye agira 23,15%, bigaragara ko ikinyuranyo cy’amajwi y’abakandida bombi atari kinini nk’uko byagenze mu 2017, kuko Macron yagize 24% kuri 21% ya Marine Le Pen.

Abasesenguzi bagaragaje ko kugira ngo Macron azabashe kwegukana intsinzi muri aya matora, bimusaba gukora iyo bwabaga akigarurira nibura amajwi angana hafi na 22% by’abazatora bari bashyigikiye Jean-Luc Mélenchon mu cyiciro cya mbere.

Ni igikorwa kitamworoheye kubera ko Marine Le Pen ari gukora ibishoboka byose ngo azamutsinde mu cyiciro cya kabiri nk’uko inkuru ya France24 ibivuga.

Intera y’amajwi y’aba bakandida mu cyiciro cya kabiri ishobora kuzaba yegeranye cyane ugereranyije n’uko byari byifashe mu myaka itanu ishize.

Isesengura ryakozwe ku Cyumweru gishize rigaragaza ko Macron ashobora kugira amajwi ari hagati ya 51% na 54% mu gihe aya Marine Le Pen azaba ari hagati ya 46% na 49% ariko uyu mukandida w’ishyaka Rassemblement National akaba asa n’aho yibikiye amajwi menshi kurusha Macron.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu bya politiki, Ceviprof, Martial Foucault, yabwiye France24 kuri uyu wa Mbere ko amajwi Emmanuel Macron ategereje ari ay’aba-Socialiste angana na 1,74% n’ay’aba-Republicains 4,78% bamaze kugaragaza ko bamushyigikiye kandi ko mu by’ukuri ari make.

Akomeza avuga ko Macron yari yiringiye amajwi y’abashyigikiye Yannick Jadot (4,63%) na Fabien Roussel (2,28%) ariko bakaba bariyemeje gushyigikira uwo bahatanye, bigaragaza ko icyizere kigenda kiyoyoka.

Ku rundi ruhande, Marine Le Pen ashobora gukusanya amajwi 7% y’abashyigikiye Éric Zemmour na 2% y’aba Nicolas-Aignan bagaragaje ko bazamushyigikira mu matora yo ku wa 24 Mata.

Umukoro ukomeye Macron afite ni uwo kwigarurira 21,95% batoye Jean Luc Melenchon.

Nubwo uyu mukandida yamaze gusaba abatora bamushyigikiye kutazaha ijwi na rimwe Le Pen, hari bamwe bagaragaza ko 1/3 cy’amajwi gishobora guhabwa Macron, ikindi 1/3 kigahabwa Le Pen naho 1/3 kikifata.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Macron yashimiye mu buryo bweruye, Hidalgo, Yannick Jadot na Fabien Roussel bahamagariye ababashyigikiye kuzamutora.

Yavuze ko azifatanya n’abashaka gukorera u Bufaransa, asaba ko bakubakira ku bumwe n’umurimo bakarenga ibibatanya.

Martial Foucault akomeza avuga ko Macron ashobora kugwa mu mutego w’ibyo yishyiriyeho ubwe mu myaka itanu ishize aho yemeye ko Marine Le Pen aba umuntu batavuga rumwe bigaha urwaho udutsiko tw’abanenga politiki ye, ibintu bidashoboka ko yahindura mu minsi 15 isigaye.

Marine Le Pen we yavuze ijambo nk’uwamaze kuba Perezida w’Abafaransa bose, ahamagarira abadashyigikiye Macron kumwisunga kugira ngo habeho isimburana ry’ubutegetsi aho yahamije ko ari ikintu u Bufaransa bukeneye.

Umuhanga mu bya politiki muri kaminuza ya Paris, Panthéon-Assas, Benjamin Morel, yavuze ko ku ngingo zimwe na zimwe cyane cyane ijyanye n’ubushobozi bwo guhaha, Le Pen agaragara nk’umukandida ufite imbaraga kurusha Macron.

Bisa n’aho ari byo byashyize igitutu kuri Macron cyatumye ategura ingendo hirya no hino mu gihugu kugira ngo arebe uko yakwigarurira abazamushyigikira bigatuma atsinda amatora.

Kuri uyu wa Mbere byari biteganyijwe ko ajya ahitwa Denain mu Majyaruguru y’igihugu, ku wa Kabiri akajya Mulhouse na Strasbourg aho abagera kuri 1/3 batoye Jean-Luc Mélenchon. Hari kandi urundi ruzinduko ateganya kugirira i Marseille ku wa Gatandatu.

Uko amatora yagenze hashingiwe ku mukandida ibyiciro runaka byibonamo

Irindi sesengura ryakozwe na sosiyete yitwa Ipsos-Sopra Steria, ryagaragaje uko ibyiciro runaka by’abantu byiyumvaga mu bakandida aho nk’abakozi batoye Marine Le Pen n’amajwi agera kuri 36%.

Bigaragara ko umubare munini w’amakiri bato wiyumva muri uyu mukandida uzahatana na Macron mu cyiciro cya kabiri ariko kimwe na Jean-Luc Mélenchon, abakuze batamwiyumvamo ahubwo ari cyo cyiciro cyiyumva cyane muri Emmanuel Macron (38%).

Abakiri bato batoye Jean-Luc Mélenchon ni ukuvuga 31% by’abari hagati y’imyaka 18 na 24 na 34% by’abari hagati ya 25 na 34 mu gihe Macron afite umubare munini w’abari mu myaka iringaniye n’abageze mu zabukuru, bagera kuri 30% by’abari hagati y’imyaka 60 na 69 na 41% by’abafite kuva ku myaka 70 gusubiza hejuru.

Abashomeri biyumvaga muri Jean-Luc Mélenchon (35%) na ho abafite ubuzima bwiza bakiyumva muri Emmanuel Macron. Isesengura ryagaragaje ko abinjiza munsi y’amayero 1250 ku kwezi batoye Marine Le Pen (31%) na Jean-Luc Mélenchon (28%). Abinjiza hagati y’amayero 1250 na 3000 amajwi yabo yasaranganyijwe hagati ya Marine Le Pen na Emmanuel Macron.

Mu bice by’icyaro ntabwo Marine Le Pen yatowe cyane kuko abaturage bo muri komine nto bamutoye batarenga 27%. Abatuye mu nsisiro batoye Macron bagera kuri 29%.

Abagatolika batoye Macron, Abayisilamu batora Mélenchon.

Isesengura ryagaragaje ko Macron asabwa imbaraga nyinshi kugira ngo abashe gutsinda icyiciro cya kabiri cy’amatora y'Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .