00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isaha ya Adolf Hitler yagurishijwe miliyoni 1,1$ mu cyamunara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2022 saa 08:55
Yasuwe :

Isaha y’uwari umuyobozi w’aba-Nazi, Adolf Hitler, yagurishijwe miliyoni 1,1 y’amadolari [miliyari imwe na miliyoni 100Frw] muri cyamunara yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi cyamunara yabereye muri Maryland mu nyubako iberamo za cyamunara izwi nka ‘Alexander Historical Auctions’, yanenzwe bikomeye n’abayobozi b’Abayahudi. Icyakora uwaguze iyo saha yagizwe ibanga.

Abagurishije iyi saha bavuga ko ari ugusigasira amateka kuko yaba meza cyangwa mabi aba akwiye kumenyekana kuko yabayeho.

Hitler wayoboye aba-Nazi mu Budage hagati ya 1933 kugeza mu 1945, ashyirwa ku isonga ry’abishe abantu miliyoni 11 barimo miliyoni esheshatu bishwe kuko ari Abayahudi.

Iyi saha ngo Hitler ashobora kuba yarayihawe mu 1933, ku isabukuru ye y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 44 ari na wo mwaka yabayemo umuyobozi w’u Budage.

Abashakashatsi mu by’amasaha ndetse n’amateka y’igisirikare bashimangiye ko iyi saha yari iya Adolf Hitler.

Isesengura ryakozwe n’inzu yakoresheje iyi cyamunara, rigaragaza ko iyi saha yafashwe nk’urwibutso rw’intambara ubwo abasirikare b’Abafaransa 30 bigaruriraga umusozi wa Berghof muri Gicurasi 1945. Uyu musozi uzwiho kuba ari ho Hitler yakoreraga umwiherero.

Abo basirikare barimo Sergent Robert Mignot ari na we wasubiranye iyi saha mu Bufaransa, ayigurisha mubyara we.

Ibindi byashyizwe mu cyamunara ni imyenda y’umugore wa Hitler, Eva Braun.

Ibaruwa yasinywe n’abayobozi 34 b’Abayahudi, yamagana iyi cyamunara ikavuga ko ‘iteye ishozi’, igasaba ko ibintu by’aba-Nazi bikwiye gukurwa mu cyamunara.

Iyi saha ya Hitler nubwo yaguzwe miliyoni 1,1$ ngo ni make ugereranyije n’uko yabarirwaga agaciro ka miliyoni hagati y’ebyiri n’enye z’amadolari.

Iyi saha ngo Hitler yayihawe ku isabukuru y'amavuko ye mu 1933
Isaha ya Hitler yagurishijwe miliyoni 1.1 y'amadolari muri cyamunara
Iyi saha yacyuwe n'Abafaransa nk'urwibutso rw'intambara ya kabiri y'Isi mu 1945
Cyamunara yagurishijwemo iyi saha ikomeje kwamaganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .