Iraq yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Donald Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mutarama 2021 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Iraq rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera uruhare akekwaho mu rupfu rwa Gen Qassim Soleimani wari umusirikare mukuru muri Iran.

Izi mpapuro zashyizwe hanze kuri uyu wa Kane n’umucamanza mu Rukiko rwa Baghdad rwahawe inshingano zo gukurikirana ikirego cy’indege z’Abanyamerika zitagira abapilote zahitanye Gen Qassim Soleimani.

Iraq yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Trump nyuma y’izatanzwe na Iran zisaba ko uyu mugabo uri mu minsi ya nyuma ye yo kuyobora Amerika afatwa agashyikirizwa ubutabera.

Qasem Soleimani yiciwe mu bitero bya drones byagabwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku modoka yari arimo ubwo yari avuye ku kibuga cy’indege cy’i Baghdad muri Mutarama 2020.

Soleimani yafatwaga nk’intwari muri Iran ndetse yari azwiho n’ubuhanga buhambaye mu bya gisirikare ku buryo n’abasirikare benshi bo mu bindi bihugu bamugaragazaga nk’umuhanga uhambaye.

Iraq yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .