Mu busanzwe, muri Iraq itegeko ryemera ko yaba umuhungu cyangwa umukobwa ashyingirwa ku myaka 18 y’amavuko, n’uri munsi y’iyo myaka afite 15 akaba ashobora gushyingirwa mu gihe umucamanza abyemeye n’ababyeyi be bakabitangira uruhushya.
Gusa kuri uyu wa 09 Kanama 2024, Dail Mail yatangaje ko iryo tsinda ry’Abayisilamu bo mu bwoko bw’Aba-Shia riteganya guhindura iri tegeko ku buryo riha uburenganzira abayobozi b’amatsinda yo mu Idini ya Islam b’Aba- Sunni n’Aba-Shia babyemeza n’umwana muto w’umukobwa akaba yashyingirwa ku myaka Icyenda.
Ni igitekerezo iryo tsinda ryatanze mu Nteko Ishinga Amategeko kuwa 24 Nyakanga 2024 kugira ngo kiganirweho hanigwe ku zindi mpinduka zakorwa ku itegeko rijyanye n’ugushyingirwa, abandi banyepolitiki bayitabiriye bagitera utwatsi bitinza ibyo kugifataho umwanzuro.
Ku wa 28 Nyakanga 2024 abo mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu n’abaharanira iterambere ry’abagore n’abakobwa biraye mu mihanda mu Murwa Mukuru Baghdada bigaragambya bamagana icyo cyemezo, bagaragaza ko cyatiza umurindi abo mu Idini ya Islam muri icyo gihugu basanzwe bafite imyizerere y’uko gushyingirwa k’umwana ntacyo bitwaye, bakabashyingira ku bwinshi bikaba byakwangiza ahazaza habo mu gihe baba bataragera mu myaka ishyitse yo kubaka ingo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!