00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iraq: Umushinga w’itegeko ryemera ugushyingirwa kw’abana b’imyaka icyenda ukomeje kurikoroza

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 14 November 2024 saa 11:21
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko muri Iraq iri mu nzira zo gutora umushinga w’itegeko rigabanya imyaka umuntu yemererwaho gukora imibonano mpuzabitsina no gushyingirwa ikava kuri 18, ikazagezwa ku myaka icyenda y’amavuko.

Iyi nteko yiganjemo abo mu ihuriro ry’amashyaka agendera ku mahame akaze ya Islam mu gice cy’Aba-Shiites ndetse biteganyijwe ko bazatora iri tegeko rigasimbura iryashyizweho mu 1959.

Iri tegeko rishya ririmo ingingo nyinshi zigena uko umuryango wo muri Iraq ugomba kubaho, n’idini ugomba kubarizwamo.

Harimo kandi ingingo ivuga ko imyaka yo kwemererwa gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko iva ku myaka 18 ikagera ku icyenda. Izi mpinduka nizikorwa zizakumira abagore ku burenganzira bwo gufata icyemezo cyo gutandukana n’abagabo, iz’uburenganzira ku bana no kugira umurage bahabwa.

Ikinyamakuru Brut cyanditse ko iyi ngingo yo gushyingira abana b’imyaka icyenda itavugwaho rumwe kuko benshi bemeza ko izatuma abana bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo ku mubiri, n’ingaruka zikomeye ku mubiri no mu buzima bwo mu mutwe, bakazanabuzwa amahirwe yo kwiga no kubona akazi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF rigaragaza ko 28% by’abakobwa bo muri Iraq bashyingirwa bataruzuza imyaka 18, indi mibare ikerekana ko ingo 22% z’ababana mu buryo bunyuranye n’amategeko ziba zirimo abagore bafite imyaka ibarirwa muri 14.

Icyifuzo cy’amashyaka yiganjemo Abashiya cyo kugabanya imyaka yo gushyingirirwaho cyageragejwe mu 2014 na 2017 ariko ntibyabakundira, kubera uruhare rw’amashyirahamwe y’abagore muri Iraq yabirwanyije yivuye inyuma.

Mu bindi bihugu amategeko agena uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bushake aranyuranye, aho nko mu Bwongereza no mu Buyapani ari imyaka 16, mu Bufaransa ni imyaka 15, muri Angola ni 12, muri Argentine ni 13, mu gihe mu Budage no mu Bushinwa ari imyaka 14.

Mu Rwanda uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina butangirira ku myaka 18 ari yo ibarwa nk’iy’umuntu mukuru, mu gihe gushyingirwa byemewe n’amategeko byemererwa abafite imyaka 21 kuzamura.

Abagore n'abaharanira uburenganzira bw'abana bamaganye umugambi w gutora itegeko ryemera ugushyingirwa kw'abana b'imyaka icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .