Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Mohammed Shia al-Sudani yasimbuje Ghalib nyuma y’uko mu cyumweru gishize Idinari ryataye agaciro ku buryo bukabije.
Ghalib yari amaze imyaka ibiri itatu ayoboye Banki Nkuru ya Iraq. Muhsen al-Alak wahoze ayobora iyo banki ni we ugiye kongera kuyiyobora.
Guhera mu Ugushyingo 2022, Idinari ryataye agaciro ku kigero cya 7%. Kuri ubu Idolari rimwe rivunjwa Amadinari 1470.
Guverinoma ya Iraq ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu batumye Idinari ritakaza agaciro ku buryo bukomeye. Impamvu ni uko hari banki zitandukanye za Iraq zafatiwe ibihano, zizira kuba zifitanye imikoranire na banki zo muri Iran, Amerika ishinja gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!