00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yemeye ko yahaye u Burusiya ‘Drones’ z’intambara

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Bwa mbere Iran yatangaje ko yahaye u Burusiya indege zitagira abapilote ‘Drones’ ariko ishimangira ko yazitanze mbere y’uko intambara yo muri Ukraine, ni mu gihe byavugwaga ko izi ndege zanatanzwe nyuma y’uko intambara itangira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amirabdollahian, yavuze ko indege zahawe u Burusiya zari nke cyane ndetse ko zatanzwe mbere ho amezi make ngo intambara itangire ku ya 24 Gashyantare 2022.

Nubwo Minisitiri Amirabdollahian yameye ibi, yahakanye amakuru avuga ko Iran hari ubundi bufasha yahaye u Burusiya bushingiye ku ntwaro n’izindi ndege z’intambara.

Ati "Ayo makuru avugwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi ko Iran ikomeje guha u Burusiya intwaro zirimo za misile ndetse n’izindi ndege zitagira abapilote mu kubufasha mu ntambara buhanganyemo na Ukraine, ntabwo ari yo habe na busa."

Ku rundi ruhande Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky we ashinja Iran kubeshya, akavuga ko ingabo ze zihanura bene izi ndege zakorewe muri Iran zigera ku icumi buri munsi.

Reuters yanditse ko mu byumweru bishize Ukraine yatangaje ko indege zitagira abapilote 136 zakozwe n’inganda zo muri Iran, zarashe ku bikorwaremezo bitandukanye birimo ingomero z’amashanyarazi ariko u Burusiya bukabihakana bwivuye inyuma.

Mu kiganiro Perezida Zelensky yatanze mu buryo bw’amashusho yavuze ko u Burusiya butahwemye guhabwa na Iran bene izi ndege kuko ku wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022 honyine ingabo ze zahanuye indege nk’izo 11.

Perezida Zelensky yavuze ko Iran yareka kuyobya uburari, yemeza ko hazakorwa iperereza kugira ngo hatahurwe ubufatanye yise ’ubw’iterabwoba’ u Burusiya bufitanye na Iran ndetse ko hazatahurwa ibyo ubutegetsi bw’i Moscow bwishyura ubw’i Teheran kugira ngo habeho iyi mikoranire.

Intumwa ya Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Iran, Robert Malley na yo yanditse kuri Twitter ko "Iran yatanze indege nyinshi cyane mu bihe by’impeshyi ishize, ko yarekeraho kubeshya ko izo batanze, babikoze mbere y’intambara"

Mu kwezi gushize abayobozi ba Iran babwiye Reuters ko biteguye guha u Burusiya ibisasu bya misile byiyongera ku ndege babuhaye.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu kwezi gushize wemeranyije ku bindi bihano kuri Iran bigendanye no gutanga izi ndege ndetse u Bwongereza bwo bwahise bushyiraho ibihano ku basirikare bakuru ba Iran.

Iran irashinjwa guha u Burusiya indege z'intambara ngo buzikoreshe muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .