Icyakora Israel yamaze kuvuga ko mu kugaba igitero kuri Iran ishobora kuzarasa ku bikorwa remezo bitari ibya gisirikare, birimo ibikorwaremezo bitanga umuriro w’amashanyarazi n’ibindi birimo n’ibikorwaremezo nk’inganda zitunganya peteroli yoherezwa mu mahanga ndetse n’inganda za nucléaire.
Kugira ngo iki gitero gishoboke, Israel ishobora gukenera ubufasha bw’ibindi bihugu bikanyuzwamo indege cyangwa ibisasu bigana muri Iran. Icyakora ibyo bihugu byamaze guhabwa umuburo na Iran, yavuze ko igihugu cyose kizafasha Israel kuyigabaho ibitero, ubwo nacyo kizaba cyinjiye mu mubare w’ibyo Iran ishobora kurasaho.
Iran kandi yamaze kuburira Amerika, iyibwira ko mu gihe yafasha Israel kugaba ibitero ku butaka bwayo, nayo izarasa ibirindiro by’ingabo zayo binyanyagiye hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati, ahari ingabo za Amerika zirenga ibihumbi 40.
Ibihugu birimo Jordanie, Qatar, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byose byamaze gusaba Amerika ko mu gihe itakoresha ingabo zayo ziri muri ibyo bihugu, mu gufasha Israel ubwo izaba iri kurasa muri Iran.
Gusa ariko Israel iracyafite uburyo yageze indege zayo hafi ya Iran, iramutse izinyujije muri Syria na Iraq, ibihugu byombi bidafite ubushobozi bwo kurinda ikirere cyabyo, habe n’ubushobozi bwo kurasa indege za Israel mu gihe zaba zicyinjiyemo.
Amerika nayo ikomeje gusaba Israel kugabanya ubukana bw’igitero izagaba kuri Iran, kuko kiramutse gifite ubukana budasanzwe, bishobora gutuma Iran nayo ifata icyemezo cyo kurasa amariba ya peteroli ari mu Burasirazuba bwo Hagati, ku buryo igiciro cyayo ku rwego mpuzamahanga gishobora kwikuba inshuro zirenga eshatu.
Amerika iri gusaba ko Israel yazarasa ibikorwa bya gisirikare gusa, nk’uko yabigenje muri Mata uyu mwaka ubwo yarasaga ibisasu bikoreshwa mu kurinda ikirere cya Iran, ni nyuma y’uko Iran yari imaze kurasa ibisasu na drone muri Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!